Izindi ngabo z’u Burundi n’Imbonerakure zibarirwa muri 600 ziravugwaho koherezwa muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zifatanye n’izari zisanzweyo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.
Izi ngabo bivugwa ko tariki ya 18 Mutarama 2022, zavuye mu Burundi, zigera mu gace ka Mubere, zerekeza muri Kageregere.
Ziyongereye ku zindi zoherejwe muri Uvira guhera mu mpera z’Ukuboza 2021 zirimo 250 zo mu mutwe w’abakomando uyobowe na Lt Col. Nyandwi Léonidas.
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Abakomando-b-u-Burundi-barenga-250-baba-bamaze-iminsi-muri-RDC
RED Tabara yemeza ko u Burundi burimo kohereza abasirikare n’Imbonerakure kugira ngo bayirwanye, yo ikavuga ko habariwemo n’izi 600, muri Uvira haba hamaze kugeramo izigera mu 2100.
Igisirikare cy’u Burundi, FDN, ntacyo kiratangaza ku kohereza izi ngabo, gusa icya RDC cyo kirabyemeza n’ubwo kitahamya umubare w’izimaze kugerayo.

6 Responses
Izindi ngabo z’u Burundi zibarirwa mu magana zagiye muri Uvira
yaba ari ingabo zurwanda zagiyeyo societe civil na LUCHA byo muri congo baba barimo kuvuza induru, mwibuke birirwa bigaragambya ngo abaoilisi bu rwanda bagiye igoma, none ingabo 2100 zivogereye igihugu ntacyo batangaza yeweeee

Source? Ibyo bivugwa biravugwa na nde?

NTABWO ARI IHANGANA NA RDF NAYO IFITE INTWARO GUSA NDIBAZA? IRAJYA GUHIGA BANDE KO FDLR ISHAKA AMAHORO MURI CEPGL