Umuraperi Jay Polly yongeye kwereka abakunzi be umukobwa bari mu rukundo,nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we Shariffa waje no guhita yambikwa impeta n’umusore bakundana uba muri Amerika.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Jay Polly yagaragaje umukobwa uri kumuhata urukundo, aho amugereranya nk’impano y’urumuri yahawe nyuma yo kwisanga mu mwijima. Yagize ati: “Navuye mu icuraburindi njya mu mucyo waka”.
Uyu mukunzi mushya wa Jay Polly yitwa Kayonga Kessy bikaba bivugwa ko aba mu gihugu cya Kenya.
Jay Polly yerekanye umukunzi nyuma y’igihe gito uwari umugore we Uwimbabazi Sharifa yerekanye ko yabonye umukunzi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse wanamwambitse impeta.
Jay Polly yatandukanye na Uwimbabazi Shariffa muri uyu mwaka wa 2020 ni nyuma y’igihe bari bamaze bagirana amakimbirane ya hato na hato,harimo n’ayabaye ku tariki 04 Kanama 2018 yanaviriyemo uyu muraperi gukatirwa n’urukiko gufungwa amezi atanu. Ni nyuma y’uko yari yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Shariffa, byanamuviriyemo gukuka amenyo 2.


