Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage kutabika amafaranga menshi mu ngo zabo kuko biha amahirwe abajura yo kuyiba.
Ubu butumwa buje nyuma y’aho , habayeho ubujura bukorwa n’abakozi bo mu ngo biba amamiliyoni bamennye ibyumba bya b’abakoresha babo ari bi ba nyir’izo ngo.
Ubuheruka ni aho hibwe asaga miliyoni 9,3 y’amanyarwanda , yibwe n’umukozi wo mu rugo witwa Tuyishime Emmanuel, aho yamennye icyumba cya sebuja akayakuramo, hari ku italiki 26 Ukuboza.
Aya mafaranga yagarujwe na Polisi, umunsi umwe nyuma y’uko Jean Luc Miravumba ayigerejeho ikirego.
Akaba yarayashubijwe n’umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga, igikorwa cyabereye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro ku italiki ya 29 Ukuboza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga uburyo amafaranga yibwemo, Miravumba yagize ati:”Nari nagurishije imwe mu modoka zanjye ariko nkibwira ko nzajyana amafaranga muri banki bukeye bwaho…nahise mva mu rugo n’umushoferi wanjye ariko nyuma mubwira ko azana imodoka mu rugo akayifunga, imfunguzo akazisigira umukozi wo mu rugo; nibagiwe ko imfunguzo z’icyumba kirimo ya mafaranga nazisize mu modoka.”

Agarutse mu rugo, Miravumba yabuze imfunguzo z’icyumba ku buryo yaraye mu cyumba cy’abashyitsi.
Akaba yagize ati:”Mu gitondo gikurikiyeho, nabyukijwe n’umukozi ambwira ko hari umuntu wamennye icyumba cyanjye , nibwo nahise mbimenyesha Polisi.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Miravumba yavuze ko, abapolisi basabye tuyishime ko navuga uko byagenze bamubabarira, maze abemerera ko yayibye akayahisha mu gihumbo cy’amazi hanze y’urugo rwabo.
Aha akaba yagize ati:” Ndashimira cyane abapolisi ku bunyamwuga berekanye mu kibazo cyanjye, kuko nkimara gutanga ikirego, wabonaga ikibazo bakigize icyabo kandi bahangayikishijwe no kungaruriza amafaranga.”
Tuyishime aho ufungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro, yemera ko yamennye icyuma cya Miravumba, akuramo amafaranga arayahisha, akavuga ko atatekerezaga ko hari uwamukeka.
ACP Rutikanga akaba asaba abaturage muri rusange kwirinda kubika amafaranga menshi mu ngo zabo aho agira ati:” Turasaba dukomeje abaturage gukoresha amakarita y’ibika n’ibikuza aho kubika cyangwa kugendana amafaranga menshi kuko bibakururira abajura.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yaboneyeho gutanga urundi rugero rw’ubujura nk’ubu bwabaye muri uku kwezi hagati, aho abakobwa babiri aribo Nikuze Solange na Twizerimana Séraphine bakoraga mu rugo , barwibyemo amadolari 11,400 na 560,000 y’amanyarwanda, bamennye icyumba cy’umukoresha wabo ku italiki ya 11 Ukuboza, bagafatirwa mu karere ka Kicukiro n’amafaranga yose, akaba yarashubijwe nyirayo witwa Isanga David.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


