Madamu Jeannette Rwigema, umufasha wa nyakwigendera Fred Rwigema, intwari y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere kizwi nk’Imanzi, ni umwe mu bantu baje ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kwakira umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kuri uyu wa Mbere nyuma gato ya saa sita z’amanywa.
Kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa sita na mirongo ine (12h40) z’amanywa nibwo indege ya Ethiopian Airlines yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamhanga cya Kigali izanye umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mwaka ushize atangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka 26 abarizwa.
Umurambo ukigera ku kibuga cy’indege nta muntu wo mu muryango w’umwami cyangwa abo mu bwoko bw’Abahindiro akomokamo bagaragaraga ku kibuga, bakaba baraje kuhagera nyuma y’isaha.
Mu bantu rero baje kwakira umugogo w’umwami ku kibuga cy’indege harimo minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James n’abandi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, Francois Ngarambe, ariko hanagaragara umufasha wa nyakwigendera Fred Rwigema, Jeannette.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tubibutse ko umugogo w’umwami uzanywe gutabarizwa mu Rwanda nyuma y’uko habanje kubaho impaka hagati mu bagize umuryango we, aho bamwe bifuzaga ko yatabarizwa mu Rwanda abandi bashaka ko atabarizwa aho yatangiye, bikaba ngombwa ko hitabazwa urukiko rwo muri Amerika rwanzuye kuwa 04 Mutarama 2017 ko umwami akwiye gutabarizwa mu gihugu cye.
Umuyobozi w’inteko y’ururimi n’umuco, Vuningoma, yatangaje ko umurambo wajyanywe aho ugomba kuruhukira mu gihe hagitegerejwe igihe imihango yo kumutabariza izabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




