Joan Laporta yasangije abafana ba FC Barcelona inkuru nziza yerekeye Messi

Sangiza iyi nkuru

Lionel Messi “azakora buri kimwe mu bushobozi bwe” agume muri FC Barcelona, nk’uko byatangajwe na Joan Laporta uza ku isonga mu bahabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora iriya kipe.

Laporta usanzwe afitanye umubano mwiza na Messi, yatangaje ariya makuru mu gihe hamaze igihe hari andi makuru menshi asohora Messi muri FC Barcelona, nyuma yo gutangaza ko yifuza kuyivamo muri Kanama umwaka ushize.

Icyo gihe Messi yavugaga ko amasezerano yagombaga gutuma ava muri FC Barcelona ku buntu yari agifite agaciro, gusa FC Barcelona iza kumwitambika ahitamo kuyigumamo, kuko atifuzaga kuyijyana mu nkiko.

Inkubiri ya Messi na FC Barcelona yatumye uwari Perezida w’iriya kipe, Josep Maria Bartomeu, yegura ku mirimo ye mu Ukwakira, binaba intandaro yo gutsura umubano gake gake hagati ya Barça na Messi.

Amasezerano ya Messi na FC Barcelona azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, gusa uyu mugabo aherutse gutangaza ko nta mwanzuro azafata ku hazaza he umwaka utarangiye.

Joan Laporta uhabwa amahirwe yo gusimbura Bartomeu ku mwanya wa Perezida wa FC Barcelona, yavuze ko afite icyizere cy’uko Messi azaguma muri FC Barcelona nk’uko ikinyamakuru SPORT cyabitangaje.

SPORT yasubiyemo amagambo ya Laporta iti: “Messi ubu ahugiye ku gufata Atletico Madrid muri La liga no gukina na Paris Saint-Germain muri Champions league. Sinzi niba azakina ku cyumweru [Barcelona ihura na Bilbao muri Super Cup] ariko azaba ari ku ntebe y’abasimbura kandi ni iby’ingenzi ko Messi atera imbaraga bagenzi be.”

“Mbona agenda yishima umunsi ku wundi, ari kubyishimira. Nzi neza ko ashaka kuguma aha kandi nzi ko azakora buri kimwe mu bushobozi bwe mu gihe cyose ikipe izaba yamuhaye offer imunyuze.”

Joan Laporta yanakomoje kuri Eric Garcia wa Manchester City wifuzwa cyane na FC Barcelona, avuga ko afite icyizere cy’uko azajya muri iriya kipe ariko ko bitazaba muri uku kwezi kwa Mutarama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *