Umuhanzi Jose Chameleone yagize icyo avuga ku buvuzi aherutse kwivuriza muri Amerika,aho yashimiye Perezida Museveni ko aherutse kusigasira ubuzima bwe bwari busumbirijwe.
Chameleone, ubusanzwe witwa Joseph Mayanja amazina ye nyakuri,aherutse kubagwa byihutirwa mu bitaro by’ubuvuzi bya Aline i Minneapolis muri Kamena nyuma yo guhangana n’ibibazo byo mu gifu.
Igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza, ariko bigaragara ko Chameleone yasigaye afite fagitire nini y’ubuvuzi ingana na miliyoni 186 UGX (USD 500,000).
Amakuru agera mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko Chameleone yegereye Perezida Yoweri Museveni na Minisitiri w’intebe Robinah Nabbanja kugira ngo bamufashe kuri ubu bwishyu.
Perezida na Minisitiri w’intebe bamwishyurira ayo mafaranga bituma Chameleone asubira mu rugo rwe muri Uganda.Kuva icyo gihe Chameleone yashimiye Perezida na Minisitiri w’intebe ku nkunga yabo, avuga ko bakijije ubuzima bwe.
Yavuze kandi ko ubu arimo gukira neza kandi ko ategereje gusubira mu mwuga we wa muzika.Ni nyuma y’uko kandi aherutse gusoza amasomo ye muri kaminuza mu byerekeye Inozabubanyi na Diplomasi.


