HESHhs1XsAAw31z

Juba: Brig. Gen. Shishir Bharadwaj yasuye Ingabo za RDF

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umugaba w’’ Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo, ushinzwe igice cy’ amajyepfo, Brigadier General Shishir Bharadwaj, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (RWANBATT-3) muri icyo gihugu.

Uruzinduko rwabereye mu Kigo cya Durupi giherereye i Juba.

HESHhszXEAA84WS

 

Brigadier General Bharadwaj yakiriwe  n’Umuyobozi w’Ingabo za Batayo ya 3, Col Innocent Rwaka Muhirwe.

Yamugejejeho incamake ku bikorwa biri gukorwa na Batayo ya 3 mu rwego rw’inshingano bahawe n’Umuryango w’Abibumbye, by’umwihariko hibandwa ku kurinda abasivili mu gace bashinzwe.

HESHhssXQAA2Rw9

Mu ijambo rye, Brigadier General Bharadwaj yashimiye ingabo z’ u Rwanda zigize Batayo ya 3 ku bwitange, imyitwarire myiza, n’ubunyamwuga bagaragaza mu kubungabunga umutekano.

Yanabashimye ku bushobozi bwo kwihangana no guhangana n’imbogamizi zo mu kazi kabo.

HESHhsyXIAAItsQ

Yibukije akamaro ko guhora biteguye guhindura uburyo bakoramo no kugira ubunyamwuga  mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yanabashishikarije gukomeza kuba maso no kwitwararika mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, anabizeza ubufasha bwe bwose kugira ngo basohoze neza inshingano zabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *