Lt. Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni

Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu muziki wa Uganda ndetse no muri Afurika,Juliana Kanyamozi,yahakanye ibihuha byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko umwana aherutse kwibaruka yaba yaramubyaranye n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Juliana w’imyaka 39 y’amavuko wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Kibaluma”, aherutse kubyara umwana gusa nyuma yo kuva mu bitaro yabyariyemo yatangaje iyi nkuru nziza mu magambo make, birangira atavuze se w’umwana ari na ho abantu bahereye ugukeka.

Mu mbuga nkoranyambaga zasajaje aya makuru harimo nk’urukuta rwa Facebook rwitwa”Top Secrets Leaked” aho rwavugava ko hari abantu batatangajwe amazina Muhoozi yabujije gusura Juliana n’uruhinja rwe yise Taj kugeza hakozwe ibizamini bya DNA.

Juliana akibona ibyashyizwe kuri uru rukuta rwa Facebook na we yafashe ifoto yabyo “screenshot” maze yandikaho amagambo avuga ko ari ibihuha abantu batagakwiye guha agaciro, maze abushyira ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.

Juliana Kanyomozi nta mugabo yasezeranye na we bizwi n’amategeko. Yaherukaga gupfusha umwana we mu myaka mike ishize aguye mu bitaro by’i Nairobi azize indwara ya Asima.

Muhoozi w’imyaka 46 y’amavuko we ni umusitikare mukuru mu ngabo za Uganda unahabwa amahirwe menshi yo kuba yazasimbura se Museveni. Arubatse ndetse akaba afite abana batatu.

Lt. Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni
Lt. Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni
    Ariko se uyu ahora abyara nta mugabo afite?Kuki aba Stars kwiyandarika babigize itegeko?
    Nyamara ahimba indirimbo akazita iz’imana!! Ntabwo imana yumva abanyabyaha banga kwihana.Kugirango imana yumve amasengesho yawe cyangwa indirimbo zawe,ubanza kwihana ntuzongere.Ntabwo imana ari igikinisho.

      Tubwize ukuri. Ari we, ari nawe, ni nde umaze gusambana inshuro nyinshi kuruta undi? Niba na we arababyara,kuko afite ubushobozi bwo kubarera. Wowe ho,reka da. Birenze ibyo kandi, abawe buriya bashiriye mu misarani ubata muri capotes. Nihitiraga ariko sinari gusiga ntagusubije.

    2. Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni

    3. Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni
      Ubanza wamwitiranyije Kanyomozi Ntaririmba indirimbo Z’Imana kandi afite Umwanumwe undi yarapfuye ntahora abyaragura nkuko ubimutwerereye kumyaka afite36 numwanumwe uramurenganyije.

    4. Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni
      Ubanza wamwitiranyije Kanyomozi Ntaririmba indirimbo Z’Imana kandi afite Umwanumwe undi yarapfuye ntahora abyaragura nkuko ubimutwerereye kumyaka afite36 numwanumwe uramurenganyije.

  2. Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni
    Ariko se uyu ahora abyara nta mugabo afite?Kuki aba Stars kwiyandarika babigize itegeko?
    Nyamara ahimba indirimbo akazita iz’imana!! Ntabwo imana yumva abanyabyaha banga kwihana.Kugirango imana yumve amasengesho yawe cyangwa indirimbo zawe,ubanza kwihana ntuzongere.Ntabwo imana ari igikinisho.

  3. Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni
    Sory afitimyaka 39 kumwanumwafite uramurenganyijepe aruta abazikuramo ahubwo niyonkwe ntimugacire bagenzi banyu imanza nkaho murabere.

  4. Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni
    Sory afitimyaka 39 kumwanumwafite uramurenganyijepe aruta abazikuramo ahubwo niyonkwe ntimugacire bagenzi banyu imanza nkaho murabere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *