Bwiza
ads

Junior Giti yashatse gutandukana n’umugore we

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 17 Ukwakira 2026 saa 08:21
Iminota 2 yo gusoma
Junior Giti yashatse gutandukana n’umugore we

Umusobanuzi wa filime Bugingo Bonny, uzwi cyane nka Junior Giti, yatangaje ko hari igihe yigeze gutekereza gutandukana n’umugore we, Muhoza Angel, nyuma yo kunanirwa kumvikana ku bibazo bitandukanye byo mu rugo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, aho yari kumwe n’umugore we. Ibyo bibazo yabihishuye mu gihe bombi bari bamaze iminsi bari mu biruhuko i Zanzibar, banizihiza imyaka 10 bamaze bashakanye.

Junior Giti yavuze ko kubaka urugo bisaba kugira intego ihamye, kwihangana no kudahita ureka uwo mwashakanye igihe havutse ibibazo.

Yagereranyije urugo n’igisirikare gifite intego, asobanura ko nubwo ibihe bishobora gukomera, abashakanye bakwiye gukomeza guharanira kubaka umuryango wabo.

Yagize ati: “Fata urugo nk’igisirikare gifite intego.”

Junior Giti yavuze ko hari igihe kutumvikana hagati ye n’umugore we byari byageze kure, ku buryo yafashe umwanzuro wo kumusaba ko batandukana kugira ngo buri wese abone umwanya wo gutekereza ku buzima bwe.

Yasobanuye ko icyo gihe banatekereje ku buryo bari kugabana abana babo, kuko babonaga ko gukomeza kubana byari byarabaye ikibazo gikomeye.

Ati: “Njyewe sinkubeshye, nigeze no guha gatanya umugore, ndamubwira nti umva rwose tubivuyemo ufate umuto njye mfate umukuru, tugiye gutandukana twihe agahenge, byari byanze.”

Icyakora, uwo mwanzuro ntiwaje gushyirwa mu bikorwa, kuko nyuma yo gutekereza neza yahisemo gukomeza kubana n’umugore we.

Junior Giti yavuze ko amaze gufata uwo mwanzuro, yicaye amasaha agera kuri atatu atekereza ku ngaruka zo gutandukana n’umugore we.

Yibajije niba gutandukana na we byari kumukemurira ibibazo, cyane cyane ko n’undi muntu yashoboraga kuzabana na we akagira ibitagenda neza.

Yanasuzumye niba amakosa yari yarakozwe n’umugore we atagomba kureberwa hamwe n’ibindi byiza byinshi yari yarakoze mu buzima bwabo.

Yagize ati: “Ese ko yakoze ikintu kimwe kibi ariko se nta bindi byiza 10 yakoze?”

Nyuma yo gutekereza kuri ibyo bibazo, yahisemo gutuza no gukomeza kubaka urugo rwe aho guhita arureka.

Junior Giti na Muhoza Angel bamaze imyaka 10 bashakanye, bakaba bafitanye abana babiri.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.