Bwiza
ads

Junior Giti yatanze gasopo

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 28 Ukwakira 2026 saa 08:40
Iminota 2 yo gusoma
Junior Giti yatanze gasopo

Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti, wamamaye mu gusobanura filime, yatangaje ko amaze kugeza mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ibirego bigera kuri 15 birebana n’abantu avuga ko bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro The Choice Live ku wa 25 Ukwakira 2026, aho yabazwaga impamvu ashyira ubuzima bw’umuryango we ku mbuga nkoranyambaga kandi azi ko hari abantu bashobora kubukoresha mu kubibasira.

Junior Giti yasobanuye ko atita cyane ku magambo abantu bamuvugaho, kuko iyo abona ko hari ibikwiye gukurikiranwa, yiyambaza inzego zibishinzwe aho kwishora mu mpaka ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Yego tuziriho, baratuvuga. Nkanjye muri RIB nshobora kuba mfitemo dosiye nka 15. Njye iyo umuntu amvuze, mpita njya muri RIB. Najyaga njyayo tukaganira ugahita unagisiba kandi simbitangaze ko twagiyeyo. Ejo tugasangira.”

Yakomeje avuga ko atazihanganira abantu bamuvugaho ibyo bishakiye, cyane cyane iyo yumva ko bibangamira umuryango we. Yavuze ko mu gihe bibaye ngombwa, yifashisha umwavoka we kugira ngo ikibazo gikurikiranwe mu buryo bw’amategeko.

Ati: “Niba wumva ko utari bumvugeho ikintu cyiza, byihorere kumvuga. Nujya kumvugaho ikintu kibi, ndaguha ubutumwa buriho kashe y’umwavoka ubundi tubiganire turi mu nzego, uhave unabisibye.”

Uyu musobanuzi wa filime yanenze imyitwarire y’abantu bamwe na bamwe mu myidagaduro nyarwanda, avuga ko kwibasira abandi n’imiryango yabo ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye, ashimangira ko uruganda rw’imyidagaduro rukwiye kwibanda ku gutanga ibyishimo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.