Bwiza

Kabagambe yahaye gasopo Mutesi Scovia

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 14 Ugushyingo 2026 saa 08:45
Kabagambe yahaye gasopo Mutesi Scovia

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe R. Ignatius, yasubije umunyamakuru Scovia Mutesi wanenze uburyo yitwaye ku muntu watanze amakuru avuga ko hari abarimu muri iyi kaminuza basaba abanyeshuri ruswa ishingiye ku gitsina.

Ni impaka zatangiye nyuma y’uko Keza Leila atabaje inzego zitandukanye abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko hari abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda bakoresha amanota nk’uburyo bwo guhatira abanyeshuri kwemera gusambana na bo.

Mu gusubiza iki kibazo, Kabagambe yanditse kuri X ko uwo muntu utanze amakuru atari umunyeshuri uzwi na Kaminuza y’u Rwanda, anagaragaza ko atazi neza niba amazina n’ifoto akoresha ku rubuga rwa X ari iby’ukuri.

Ibi ntibyanyuze umunyamakuru Scovia Mutesi, wanenze umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, amushinja kwitwara mu buryo bushobora guhutaza uwatanze amakuru aho kumwizeza ko ikirego cye kizakurikiranwa.

Scovia yavuze ko nk’umuvugizi w’iyi kaminuza, Kabagambe yari akwiye kugaragaza ko ikibazo cyamenyekanye kandi ko kigiye gukurikiranwa, aho kwibanda ku kuba uwagitanze atazwi.

Nyuma y’ibi, Kabagambe yasubije Scovia Mutesi mu magambo akomeye, amubwira ko atigeze akora muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa ngo abe yarayizemo, bityo ko adakwiye kumwigisha uko akora inshingano z’ubuvugizi.

Yagize ati: “NTAKORA MURI KAMINUZA, NTA N’UBWO YAYIZEMO. Sinzi niba hari n’indi yizemo, ariko arashaka kundusha imikorere y’umuvugizi! Ese ubwo ninde ukuvugiramo?”

Yakomeje asobanura ko inshingano z’umunyamakuru zitandukanye n’iz’umuvugizi, agira ati: “Umunyamakuru n’umuvugizi ntibakora bimwe. Ntibanatozwa kimwe. Ushinzwe kwandagaza, nshinzwe kubungabunga. Ushinzwe kwasaguza no kwesurana, nshinzwe kuhahagarara. Turatandukanye cyane.”

Yasoje amusaba gukomeza gukora inshingano ze, na we akazakomeza gukora izo ashinzwe, ati: “Komeza ukore ibyawe, nanjye ndi mu kazi nshinzwe.”

Bwiza News

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.