Umunyemari ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Kabuga Félicien yafatiwe mu Bufaransa nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’inkiko mpuzamahanga.
Itangazo Urwego rw’ubutabera rwegamiye ku Muryango w’Abibumbye, IRM (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) rushyize ahagaragara muri iki gitondo rivuga ko Kabuga yafashwe na polisi mu Bufaransa kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020, akaba yaterewe muri yombi mu mugi wa Paris nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRM, Serge Brammertz yagize ati: “Itabwa muri yombi rya Kabuga Felicien riributsa abagize uruhare muri jenoside ko bazabiryozwa n’ubwo hashira imyaka 26 icyaha gikozwe.”

Mu 1997 ni bwo Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, muri Arusha (ICTR) rwatangiye gukurikiranaho Kabuga Félicien ibyaha 7 bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Uyu musaza yashakishwaga kandi n’Urwego rw’Amerika rushinzwe gushakisha abashinjwa ibyaha bya Jenoside n’iterabwoba. Yari ku rutonde rw’Abanyarwanda bashyiriweho amadolari y’Amerika miliyoni 5, yagenewe uwatanga amakuru abafatisha.
Kabuga Félicien yavuzweho byinshi. Soma inkuru irambuye hano https://bwiza.com/?Amakuru-ari-muri-rubanda-avuga-kuri-Kabuga-Felicien-ukekwaho-uruhare-muri
Dosiye ya Kabuga Félicien
Kabuga Félicien yavukiye mu cyahoze ari Komine ya Mukarange muri Prefecture ya Byumba mu 1935. Ni umunyemari ukurikiranweho gutera inkunga y’amafaranga ishyirwa mu bikorwa rya jenoside ndetse no gutanga intwaro zo kwicisha abatutsi.
Kabuga ashinjwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside kuva mu 1990 kugeza mu 1994. Ashinjwa kandi kubiba urwango mu Banyarwanda abicishije mu bitangazamakuru bya Kangura na RTLM yashinze.
Kabuga yahunze mu 1994, ajya mu Busuwisi gusa bamutegetse kuhava, ajya muri RDC. Byavugwaga ko aherereye muri Kenyya aho ngo yahawe ubudahangarwa.
Kuva urukiko rwa ICTR rwashyirwaho mu 1995, Kabuga yabaye ku isonga mu bahigwa ndetse yacitse amagerageza menshi yo kumuta muri yombi. ICTR yamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi mu 1999 ntiyafatwa kugeza ubwo inshingano yari yahawe zarangiriye, dosiye ye ihabwa IRM mu 2012.
Kabuga yari ku isonga mu bashakishwa
Uyu munyemari yari ku rutonde rw’Abanyarwanda 8 bashyiriweho miliyoni 40 z’Amadolari y’Amerika kugira ngo bafatwe, bose bakaba batari bakabonetse. Abo bashinjwa uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aba barimo Mpiranya Protais, Kayishema Fulgence, Bizimana Augustin, Ndimbati Aloys, Munyarugarama Phénéas, Sikubwayo Charles na Ryandikayo Charles. Inkuru irambuye kuri aba bose https://bwiza.com/?Menya-Abanyarwanda-Amerika-yashyiriyeho-miliyoni-40-ngo-bafatwe&var_mode=calcul

4 Responses
Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa yafashwe
Ngewe nk’Umukristu,mpora nibaza impamvu umuntu agirira nabi undi.Kuki abantu bicana?Kuki barwana kandi Imana ibitubuza?Kuki ugirira nabi umuntu nkawe?Nyamara ejo uzasaza,ugapfa.Uyu nubwo agiye gufungwa,azapfa vuba,kubera ko ashaje cyane.Igihano nyamukuru Imana izaha abantu babi bose,ntabwo gereza.Ntabwo bazazuka ku Munsi wa nyuma.Iyo bapfuye ntibongera kubaho.Ntabwo bajya mu muriro cyangwa ngo bitabe Imana.Bajya mu gitaka,bakabora bikarangira.Urugero,ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa akajya mu gitaka ntiyongere kubaho.Ariko abantu bumvira Imana,nubwo aribo bake nkuko Yezu yavuze muli Matayo 7:13,14,Imana izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Soma Yohana 6:40.

uwomugome yafataga nabakobwAkungufu nabiryozwe
Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa yafashwe
uwomugome yafataga nabakobwAkungufu nabiryozwe