bwiza1

Kagame na Tebboune baganiriye uko bashimangira umubano mu birimo igisirikare

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza yahuye na mugenzi we Abdelmadjid Tebboune wa Algeria, baganira uko barushaho gushimangira umubano w’ibihugu bayoboye.

Ibiganiro by’Abakuru b’ibihugu bombi byabereye i Nouakchott muri Maurtanie, aho bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko.

Ni inama itangira kuri uyu wa Kabiri, ikaba yarateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Algeria baganiriye ku gukomeza gushimangira ubufatanye “mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, igisirikare n’umutekano ndetse no ku mahirwe y’ubufatanye bushya mu buhinzi ndetse n’ibikorwa remezo.”

U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni bwo Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

Muri Kanama 2023, mu mpapuro Perezida Kagame yakiriye zemerera Abadipolomate bashya 12 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah ufite icyicaro i Kigali.

Mu bijyanye n’igisirikare, umubano w’ibihugu byombi na wo umaze igihe utera imbere umunsi ku wundi.

Muri Gashyantare uyu mwaka Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algerie, Gen Saïd Chanegriha, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rwasize agiranye ibiganiro n’abarimo mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga ndetse na Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda.

Ni uruzinduko rwakurikiye urw’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda bwagiriye muri Algerie muri Nzeri 2022.

Icyo gihe uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen (Rtd) Jean Bosco Kazura, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika, agirana ibiganiro na mugenzi we, Lt Gen Saïd Chengriha.

Ni ibiganiro byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi.

Ibindi bikomeza umubano w’ibihugu byombi ni uko bihuriye mu miryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe, Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n’Iterambere ( NEPAD); Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Algeria iri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

Umubano kandi wahamye birushijeho binyuze mu ngendo z’abayobozi bo ku mpande zombi, zirimo urw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri Algeria muri Mata 2015.

Ni uruzinduko rwabanjirijwe n’urw’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo Louise wasuye iki gihugu mu 2014.

Mu 2016, ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration: KICD) yabereye i Algiers, Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa kubera ibikorwa bya Imbuto Foundation.

Mu bijyanye n’uburezi hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri Algeria, ndetse nko mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, Algeria yahaye buruse abanyeshuri 25 b’u Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yari ari kugirira uruzinduko muri Algerie yahuye n’abayobozi bakuru, yemeza ko umubano w’ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b’ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yashyize indabo ku rwibutso rw’abaguye ku rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Algeria.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *