Kagame yagaragaje inzira byanyuzemo kugirango amateka y’u Rwanda ahinduke

Sangiza iyi nkuru

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yashimiye abanyamuryango bari bateraniye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ko bakomeje gudatezuka ku gihango bagiranye n’uyu mu ryango agaragaza inzira igoye u Rwanda rwanyuzemo kugirango amateka yarwo ahinduke.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Kamena2024 ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri aka Karere. Muri Nyarugenge hakaba ari ahantu ha gatanu yiyamamarije nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero na Muhanga.

Avuga ko icyizere kiri hagati yabo na FPR n’abandi bafatanyije nayo bifuza ko iki gihugu gihora cyandika amateka mashya kandi ngo ibyo birivugira.

Akurikije uburyo imitekerereze yabo imaze kwaguka, bazi icyo bakwiye gukora taliki 15 Nyakanga 2024, bityo ko yaje i Nyamirambo ntacyo yari yaje kubasaba, ahubwo yazanywe no kubashimira kuko bacanye muri byinshi kugeza n’ubu.

Yasabye abaje kumva aho yiyamamaza ko bakwiye kumva ko ibyiza biri imbere kandi atari impuha.

Yabibukije ko urugamba barwanye rwari rukomeye koko kuko batereranywe ndetse n’amahanga abateraniraho ku buryo akurikije ibyabaye, u Rwanda rwagombye kuba rutakiriho.

Ati'”Urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga urabyumva byombi biri hamwe? Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho iteka bigahora ari induru ku Rwanda”

Kagame asanga nta kindi cyatumye intego yo kubaka u Rwanda rushya igerwaho usibye ubumwe bw’Abanyarwanda bwatumye bagira izo mbaraga.

Ati: “ Ibyo rero mu guhindura amateka yacu, niyo nzira twahisemo”.

Umukandida Kagame kandi yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bahateraniye ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu bari bafite ingabo zirwana nk’Intare ndetse ziyobowe n’Intare, aboneraho kubabwira ko bakwiye nabo kuba nk’intare kuko ari yo ibayoboye.

Ati “Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira abantu indwanyi, ubwo ni abasirikare. Baravuga ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama. Murumva icyo bivuze. FPR n’abanyarwanda twarabirenze, twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Kurwana nk’intare ntabwo uba ukeneye ukuyobora w’intama ariko iyo uri intare ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda.”

Umukuru w’igihugu kandi yagaragaje ko Abanyarwanda bagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare.

Yagize ati “Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Turacyafite urugendo rurerure. Ntabwo turagera aho dushaka kuba turi. Ibyiza tumaze kugeraho ntabwo bidutera kwirara ahubwo bidutera imbaraga zo kubaka ngo tugere kuri byinshi.

Urugamba izo ntare zirwana, ni urugamba rwa politiki, ubumwe, iterambere, ni urugamba rwa bya bindi muzi. Na bya bindi iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza.”

Kwimakaza ndi umunyarwanda asanga aribyo bikuru kurusha ibindi byose.Yasabye Abanyarwanda gukomeza kurangwa n’umuco wo gukora ibyiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *