Perezida Kagame yahaye urw;amenyo ibitangazamakuru byihurije hamwe bigakora inkuru Leta y’u Rwanda yagaragaje nk’iziyiharabika byise ‘Rwanda Classified’, agaragaza ko abazikoze batazabuza u Rwanda gukomeza gutera imbere.
Umukuru w’Igihugu yakomoje kuri ziriya nkuru ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena, ubwo yaganiraga na RBA.
Muri Gicurasi ni bwo inkuru za Rwanda Classified zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse zikanaburega ibyaha bitandukanye zatangiye gusohoka. Ni inkuru zakozwe n’itsinda ry’abanyamakuru basaga 50 biganjemo abo ku Mugabane w’u Burayi bo mu binyamakuru 17, baturuka mu bihugu 11.
Ni abanyamakuru bibumbiye mu itsinda bise ‘Forbidden Stories’.
Abo banyamakuru mu nkuru zabo bagaragaje ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwateye imbere mu buryo budasanzwe, gusa rukaba rugenda rukora amabi atandukanye arimo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru, guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhiga no kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi.
Perezida Kagame yagaragaje ko abanyamakuru bari inyuma y’uyu mushinga ntacyo bazageraho.
Ati “Maze iminsi mbona itsinda ry’abanyamakuru bubuye intwaro ngo baturwanye ariko bari gutakaza umwanya wabo. Bakabaye barakoresheje ayo mafaranga n’imbaraga zabo mu bindi.”
Umukuru w’Igihugu yunzemo ko “u Rwanda rurahari ndetse ruzakomeza gutera imbere buri mwaka.”


