Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura Imisambi ya Uganda.
Kagere uheruka gufasha Simba gutsinda Dodoma Jijii muri shampiyona yageze mu mwiherero w’Amavubi ku mugoroba w’ejo.
Aya Mavubi y’u Rwanda akomeje kwitegura Imisambi ya Uganda mu mikino ibiri yo mu tsinda E y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022.
Ubanza uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Kane tariki ya 07 Ukwakira, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya St Mary i Kitende ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira.
Umukino wa Uganda n’u Rwanda ni umwe mu mikino yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba buri gihe iba itegerejwe na benshi, kubera amateka n’agapingane gakunze kuranga ibihugu byombi.
Kuri iyi nshuro amakipe yombi agiye guhura ahatanira itike y’Igikombe cy’Isi ataritabira na rimwe, ariko nanone umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi kubera impamvu za Politiki zishobora kongera ubukana bw’uyu mukino.
Meddie Kagere usanzwe afite inkomoko i Kampala muri Uganda, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho Abanyarwanda bafata nk’urufunguzo rwabahesha intsinzi muri uyu mukino.
Uretse kuba Kagere ari umwe mu bakinnyi basanzwe bafasha cyane ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ dore ko ari no mu bayitsindiye ibitego byinshi, asanzwe ari no mu bakinnyi bagora cyane Imisambi ya Uganda.
Urugero rwiza ni umukino wabaye ku itariki ya 10 Ukuboza 2011, ubwo Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda bari bahuriye ku mukino wa nyuma wa CECAFA yaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania.
Umukino warangiye Uganda itsinze u Rwanda kuri penaliti 3-2 inarutwara igikombe, gusa icyo gihe abasore b’umutoza Bobby Willamson bari bumvise cyane Kagere.
Uyu mugabo yafunguye amazamu ku munota wa 50 w’umukino acenze ba myugariro ba Uganda, mbere y’uko Isaac Isinde yishyura ku munota wa 77 w’umukino.
Kagere yongeye guca mu rihumye abakinnyi ba Uganda na Nyakwigendera Abel Dhaira wari mu izamu, gusa birangira Kapiteni Olivier Karekezi yitsinze igitego mu minota ya nyuma y’umukino.
Kuri iyi nshuro Amavubi agiye guhura na Uganda kuri ubu itozwa na Milutin Micho wayatozaga icyo gihe bahurira muri Tanzania.
Amavubi y’u Rwanda araswbwa kwitwara neza muri uyu mukino kugira ngo azajye i Kampala afite morale, ariko nanone anafite icyizere cyo kwitwara neza mbere yo guhura na Kenya na Mali.

12 Responses
Kagere ari mu mwiherero w’Amavubi, yitezweho gusubiramo ibyo yakoreye Uganda mu myaka 10 ishize
Kuwakane le7/10/2021 ikipe yabagande igice cyambere tuzanganya ubusa kubusa mucyakabiri tuzabatsinda igitego bacyange nyuma gato tuzajya gutsinda icyakabiri bahutaze umukinnyi wacu bizakurura amahane ndabetinze

Igice cyambere turanganya ubusa mucyakabiri turabatsinda bacyange