Ikipe ya Simba Sports Club ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere, yatangiye imikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup itsinda ASEC Mimosa yo muri Côte d’Ivoire ibitego 3-1.
Simba yari yakiriye ASEC Mimosa mu mukino wa mbere wo mu itsinda D wabereye kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam ejo ku Cyumweru.
Nk’ibisanzwe Meddie Kagere yari yabanje muri uyu mukino.
ASEC Mimosa yihariye uyu mukino, gusa Simba iyirusha kubyaza umusaruro uburyo bw’ibitego yagiye ibona.
Umunota wa 12 w’umukino wari uhagije kugira ngo Simba Sports Club ifungure amazamu ibifashijwemo na Pape Ousmane Sakho, ku mupira yari ahinduriwe na myugariro w’iburyo Shomari Kapombe.
Igitego cy’uyu munya-Sénégal ni cyo cyatandukanyije amakipe yombi mu gice cya mbere cy’umukino.
ASEC Mimosa yishyuye igitego yari yatsinzwe ku munota wa 60 w’umukino ibifashijwemo n’umunya-Burkina Faso Stephane Aziz Ki, ku mupira wari utakajwe na myugariro w’umunya-Kenya Joash Onyango.
Byasabye umunota wa 79 ngo Shomari Kapombe atsindire Simba igitego cya kabiri kuri penaliti nyuma y’amakosa yari akozwe n’umunyezamu wa ASEC Mimosa, mbere y’uko Peter Banda ayitsindira agashinguracumu ku munota wa 81.
Ni ku mupira yari ahawe na John Bocco wari wasimbuye Meddie Kagere.
Gutsinda ASEC Mimosa byatumye Simba ifata umwanya wa kabiri mu tsinda D n’amanota atatu inganya na RS Berkane yo muri Maroc iriyoboye.


