Izi kaminuza zashyizwe ku rutonde hashingiwe ku myanya yazo ku rutonde rusange rwa kaminuza nziza ku Isi. Buri kigo cyasuzumwe hashingiwe ku mikorere y’ubushakashatsi n’ibipimo byakozwe n’abashinzwe amasomo hirya no hino ku Isi ndetse no mu karere.
Izi nizo kaminuza za mbere muri Afurika ku rwego rw’Isi nk’uko tubikesha Usanews.com
1. Kaminuza ya Cape Town (Afurika y’Epfo)

Kaminuza ya Cape Town niyo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika, ikaza ku mwanya w’103 ku Isi n’abanyeshuri 21,647.
2. Kaminuza ya Witwatersrand (Afurika y’Epfo)

Iyi iza ku mwanya wa kabiri muri Afurika no muri Afurika y’Epfo, ikaza ku mwanya wa 192 n’abanyeshuri 27,839.
3. Kaminuza ya Stellenbosch (Afurika y’Epfo)
Kaminuza ya Stellenbosch ni iya gatatu muri Afurika no muri Afurika y’Epfo, ikaza ku mwanya wa 321 ku Isi n’abanyeshuri 24,525.
4. Kaminuza ya KwaZulu Natal (Afurika y’Epfo)

Iyi kaminuza ibarizwa mu Ntara ya KwaZulu Natal iza ku mwanya wa kane muri Afurika, ikaza ku mwanya wa 332 ku Isi n’abanyeshuri 34,732.
5. Kaminuza ya Johannesburg (Afurika y’Epfo)
Ku mwanya wa gatanu muri Afurika haraza Kaminuza ya Johannesburg ibarizwa ku mwanya wa 378 ku Isi n’abanyeshuri 27,660.
6. Kaminuza ya Cairo (Misiri)
Kaminuza ya Cairo iza ku mwanya gatandatu no ku mwanya wa 427 ku Isi, ikaba ifite abanyeshuri benshi kurusha izindi zose bagera ku 204,412.
7. Kaminuza ya Pretoria (Afurika y’Epfo)

Kaminuza ya Pretoria iza ku mwanya wa karindwi muri Afurika ikaba ku mwanya wa 444 ku Isi n’abanyeshuri 35,387.
8. Kaminuza ya Ibadan (Nigeria)
Iyi kaminuza yashinzwe mu 1948 niyo rukumbi yo muri Nigeria iza mu icumi za mbere muri Afurika aho iza ku mwanya wa munani ikaza ku wa 547 ku Isi, ikaba yigamo abanyeshuri 41,743.
9. Kaminuza ya Mansoura (Misiri)

Iyi ni kaminuza ya kabiri yo mu gihugu cya Misiri iri mu 10 za mbere muri Afurika ikaba ibarizwa ku mwanya wa cyenda ndetse n’umwanya wa 547 ku Isi n’abanyeshuri 181,963.
10. Kaminuza ya Addis Ababa (Ethiopia)
Kaminuza ya Addis Ababa niyo iza ku mwanya wa 10 muri kaminuza za mbere muri Afurika ku rwego rw’Isi ikaba iri ku mwanya wa 553, imibare iheruka mu 2014 ikaba igaragaza ko yigagamo abanyeshuri 48,673.

Hagati aho, kaminuza yo mu karere iza mu myanya y’imbere ni Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda iza ku mwanya wa 14 muri Afurika, no ku mwanya wa 631 ku Isi, ikaba yigamo abanyeshuri 31,932.
Iyi ikurikirwa na Kaminuza ya Nairobi iza ku mwanya wa 18 muri Afurika no ku mwanya wa 792 ku Isi.

6 Responses
Kaminuza 10 za mbere muri Afurika ziri ku rwego mpuzamahanga muri 2021
Mwamenya izacu zaba ziri nko mu myanya y,ibinyejana se
Kaminuza 10 za mbere muri Afurika ziri ku rwego mpuzamahanga muri 2021
Mwamenya izacu zaba ziri nko mu myanya y,ibinyejana se
Kaminuza 10 za mbere muri Afurika ziri ku rwego mpuzamahanga muri 2021
Ko mutatubwiye UR se? byabateye isoni kuyivugaho ukuri? Itarajagwajagwamo n’abakaboko karekare kuzuye umwanda wo gushyira hasi iremem mu gihugu, yari yaratangiye kuza imbere ya Makelele! none ubu ntimwanatinyutse kuyivuga ko iri wenda unclassified
Kaminuza 10 za mbere muri Afurika ziri ku rwego mpuzamahanga muri 2021
UR imaze guta agaciro, ntareme niyo ku izina gusa. Usigaye irwanira abanyeshuri na private kdi yo ihabwa inkunga na leta. Nta numuntu nakwirwa mbwira ngo ajye UR nubona Indi private ifite isomo ushaka uzajyeyo rwose. Kuko twe twize UR ntacyo tuzaba tukurusha.
Numva leta yaza yemereza inguzanyo abazikwiye aho baba bashaka kwiga hose (kuko ni inguzanyo kdi niyo yaba ari imfashanyo iyo bavuye ibiryo ntabwo bagomba kugutegeka aho kubirira kuko yenda za private zarikora abanyarwanda.