Kaminuza ya CHUR yagiranye amasezerano na BDF

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza ya Christian  University of Rwanda (CHUR) yagiranye amasezerano n’Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF) mu gutangiza ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu cyumweru gishize hagati ya  Perezida wa CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi  n’Umuyobozi Mukuru wa BDF,  Innocent Bulindi.

ECfDaX XYAUQfMY
Perezida wa CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi n’Umuyobozi Mukuru wa BDF, Innocent Bulindi bashyira umukono ku masezerano.

Prof. Pierre Damien Habumuremyi atangaza ko ubu bufatanye mu byo kunoza ubuhinzi, buzagirira akamaro Kaminuza ya CHUR isanzwe ifite Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ati “  Buri kimwe cyamaze gutegurwa kugira ngo iki kigo kizabe kimeze nk’uko gikwiriye kuba kimeze. Dufite ibikoresho byose nkenererwa ndetse n’abatanga amahugurwa biteguye gutangira.”

Umuyobozi Mukuru wa BDF,  Innocent Bulindi, avuga ko  aya masezerano ari ingenzi kuko asanga iki kigo kizagira uruhare mu iterambere.

Ati “ Turabona ko aya masezerano afite akamaro kanini. Tumaze gukora byinshi mu gutera inkunga. Dukeneye kandi gushyira imbaraga mu bijyanye no gutera inkunga ibi bikorwa.  Dutekereza ko iki kigo ari urubuga rwiza kuri twe.”

ECfADZ3WsAAGNY7
Abayobozi ku mpande zombi bari mu biganiro

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Iki kigo cyatangijwe kizategura ba rwiyemezamirimo mu buhinzi, kibafashe gukora imishinga ishobora gutangira, igakura ikavamo ibikorwa by’ubucuruzi bishobora kuterwa inkunga na BDF cyangwa ibindi bigo by’imari.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *