Kaminuza ya Gulu: Abanyeshuri bababajwe no kuba batunzwe n’igikoma n’imyembe

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu banyeshuri ba kaminuza ya Gulu batangaje ko bababajwe n’uko muri iki gihe batunzwe n’igikoma ndetse n’imyembe bitewe n’uko ibyo kurya bisanzwe byabashiranye.

Aba ni ababuze uko bataha iwabo nyuma y’aho Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yashyiriyeho amabwiriza yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ingendo zigahagarara.

Umunyeshuri wiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Abert Tushabe mu nkuru ya Chimp Reports yavuze ko atashoboye kujya iwabo mu Karere ka Bushenyi kuko byamusabaga amafaranga menshi. Ati: “Ubu ibiryo byaradushiranye, dutunzwe n’igikoma ndetse n’imyembe.”

Kimwe n’abandi banyeshuri, bavuga ko bitashobokera ababyeyi babo kuboherereza ubufasha muri iki gihe ubuzima nabo butaboroheye. Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza nabwo buvuga ko butarebwa n’ikibazo cy’aba banyeshuri ngo kuko kaminuza ifunze, abakirimo ni abakodesheje amacumbi yigenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *