Kaminuza ya KCA yo muri Kenya yasabye abanyeshuri bayo, mu buryo bw’urwenya, gutekereza kabiri ku gukomeza gushyigikira ikipe ya Manchester United, nyuma y’imikino iyi kipe imaze iminsi idatsindamo, bikaba byateje abafana bayo agahinda.
Iyi kaminuza yasohoye ubutumwa busa n’itangazo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ivuga ko abanyeshuri bakwiye kwirinda ibibahungabanya mu mutwe, kubura ibitotsi no guhora batenguhwa n’iyi kipe yo mu Bwongereza.
Iyi kaminuza yasobanuye ko abanyeshuri basanzwe bafite imirimo myinshi y’amasomo irimo ibizamini, imikoro, imyiteguro yo gusoza amasomo n’igihe ntarengwa cyo gutanga ibyo basabwa. Yongeraho ko gushyiraho umusaruro mubi wa Manchester United kuri urwo rutonde bishobora kubongerera umunaniro.
Mu butumwa bwayo, KCA University yanashishikarije abanyeshuri gushyigikira amakipe yayo, ivuga ko akora neza kurusha Manchester United.
Ubu butumwa bwaje mu gihe Manchester United yari imaze imikino ine yose idatsinda.
Iyi kipe yanganyije igitego 1-1 na Leeds United mu mukino wa Premier League wabaye ku wa 18 Ukwakira, nyuma yo kunganya na Tottenham Hotspur ibitego 1-1 ku wa 10 Ukwakira.
Hagati y’iyo mikino yombi, Manchester United yatsinzwe na Atlético Madrid ibitego 2-0 mu mikino ya UEFA Champions League ku wa 13 Ukwakira.
Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira, yongeye gutsindirwa hanze n’ikipe ya Como 1907 yo mu Butaliyani, iyinyagira ibitego 4-1.



