Umugabo witwa Singirankabo Pierre abaturage bavuga ko yitwaza inkoni ibambyeho uruhu n’inkota, agakubita abantu ababaza uko bifata bagasinda kandi batanywereye mu kabari ke kari mu isantere y’ubucuruzi ya Samandugu, mu Kagari ka Nyamirembe, umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi. Ni urugomo rukomeje kuvugwa mu isantere y’ubucuruzi ya Samandugu, aho abantu bakubitwa na Pierre akoresheje inkoni ibambyeho uruhu, akubita umuntu agahita ahwera nk’uko isoko y’amakuru ya BWIZA iri muri Kamonyi yabidutangarije. Uyu Pierre ukomeje kuvugwaho kuba inyuma y’uru rugomo rukorerwa muri iyi santere y’i Nyamirembe, ni umucuruzi akaba n’umubazi, ahanini ngo akaba acuruza inzoga z’inkorano (ibigage bisembuje pakimaya), utanywereye iwe ngo akaba adashobora gutaha amahoro, iyo adakubiswe aterwa ubwoba. Umwe mu baturage ati ” Icyo kigage iyo ukinyoyeho gihita kikumena, Pierre aba yumva buri muntu wese yanywera iwe, iyo akubonye udandabirana kandi utanywereye iwe, agukubita ya nkoni iriho uruhu, ugahita uhwera. Ni ibintu bizwi ko akubita abantu ariko ubuyobozi burarebera gusa no kuri polisi ntacyo bamutwara.” Undi muturage yakomeje agira ati “Rwose Pierre yigize umuyobozi w’umujyi, ntavugirwamo, iyo afite agafaranga aragukubita nyuma akakwishyura, aguha amafaranga bikarangirira aho ndetse n’ubuyobozi burabizi neza n’ubwo ntacyo bubikoraho.” Mu cyumweru gishize uyu Pierre uri mu kigero cy’imyaka 40, uvugwaho gukubita abaturage bagera muri 13 mu bihe bitandukanye, kuwa Mbere nijoro nibwo yatangiriye umufundi witwa Uwitonze Vincent amukubita ibuye ry’umusaya, abaturage bakavuga ko yamuhoye kuba atari yanywereye iwe kandi akaba abona yaborewe. Uyu utifuje ko amazina ye atangazwa atinya ko Pierre yazamwirenza, ati ” Yamukubise ibuye mu musaya umugabo yikubita hasi, yamugiye hejuru amukubitisha ya nkoni iriho uruhu abantu bamukijije yenda kumwica.” BWIZA yahamagaye Uwitonze Vincent kugira ngo imenye uko byifashe. Uyu mugabo yagize ati ” Nibyo kuwa Mbere nimugoroba ubwo nari ndi gutaha ngeze kwa Ntaganda Elias nibwo nasanze Pierre yanteze, ankubita inkoni mu musaya ngwa hafi. Yavugaga ko anziza ko ntajya nywera iwe kuri icyo kigage cye.” Abandi abaturage bavuga ko Pierre yagiye akubita barimo Mungararora yakubise akanamukomeretsa amuhonga Frw ibihumbi 70 kugira ngo atageza ikirego mu buyobozi. Undi uvugwaho gukubitwa na Pierre ni Dusengimana Jean, wagerageje no kugeza ikirego kuri polisi ariko ntibyagira icyo bitanga. Abaturage kandi bavuga ko muri Kanama 2021, Pierre yakubise abana b’abasore babiri abaka telefoni n’inkweto. Abandi yagiye akubita ntibahabwe ubutabera ni Mwiseneza Claude, Mukamana Berancille, umusaza w’i Muganza witwa Mpumuje anamwaka telefoni ihenze ya smartphone. Isoko y’amakuru ya BWIZA iri ku Kamonyi ivuga ko mu minsi ishize yagarutsweho mu nteko y’abaturage aho gitifu, Thomas Twizerimana, we ubwe yabajije Pierre Singirankabo ati ” Kuki urugomo rwose rubereye ino aha uba ururimo? Pierre rwose turambiwe urugomo rwawe.” Harakekwa ruswa mu gukemura ikibazo cya Uwitonze Vincent Abaturage bahaye amakuru BWIZA, batunga agatoki ubuyobozi ko burya ruswa buhawe na Pierre Singirankabo bityo urugomo akorera abaturage rugakomeza kwiyongera kuko nta we umuhana. Nko mu kibazo cya Uwitonze Vincent wakubiswe ku Cyumweru gishize, hari umuturage wadutangarije ko hari icyo byaberetse ko Ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari buri mu bariye ruswa ngo Pierre Singirankabo, yidegembye nyuma yo gukubita uyu mugabo. Yagize ati ” Singirankabo nyuma yo gukubita Uwitonze byabaye ngombwa ko ajya kwivuza, abonye bikaze yaramwegereye ngo amuhe Frw ibihumbi 100 biyunge. Uwitonze yarabyanze ajya kuri RIB , mu gihe agezeyo yagiye kubona Pierre arahageze, azanye urupapuro ruvuga ko yiyunze na Uwitonze rusinyeho Mudugudu ndetse ruriho kashe y’akagari kacu. Ubu turi kwibaza aho urwo rupapuro rwavuye, ko nta rubanza rwabaye iyo nyandiko yavuye hehe?” Yakomeje agira ati ” Hari amakuru dufite ko mudugudu bamuhaye Frw ibihumbi 10 ubwo na gitifu na we ntibabuze uko bamutera akantu ngo atere kashe, ntabwo tuzi aho urubanza rwa Uwitonze Vincent rwabereye maze akiyunga na Pierre. Birababaje kubona umuntu abura ubutabera, ariko uzi ubuyobozi dufite aha hantu!” BWIZA yabajije Uwitonze niba koko ibivugwa n’uyu muturage aribyo, yemeza ko byabayeho. Yavuze ko atakwemeza niba koko Singirankabo yaba yaratanze ruswa na we akavuga ko abikeka. Avuga ko nka mudugudu yari yatangiye kuyimwaka rugikubita. Ati ” Mudugudu yambajije ayo ndamuha mu bihumbi 100 Pierre yari agiye kumpa ngo twiyunge, ni uko nabyanze.” Yakomeje agira ati ” Nabyo byashoboka kuko ubwo nangaga ko twiyunga, yashatse kumpa Frw ibihumbi 100, ndabyanga, abonye mbyanze aramwbira ngo nimbireke ngo ahubwo azashyiraho andi menshi ngo nimurega ntacyo bizatanga, ngo ntawa mukanga muri Samandugu. Na ruswa yayitanga kuko sinumva ukuntu nka mudugudu wacu asinya ku nyandiko ivuga ngo njye Pierre yandeze kumuteza umutekano muke ari we wankubise, urwo rubanza sinzi iyo rwabereye. Natunguwe no kubona iyo kayi ayeretse abapolisi iriho na kashi y’akagari. Naguye mu kantu ndavuga nti nariwe n’imbwa, ndataha ariko Pierre n’abo bari kumwe batashye bidoga ngo ndabutashye. Nta kindi nsaba ni ubutabera kuko si ndi uwa mbera akubise. Abapolisi nta kindi bakoze uretse kumbwira ngo bagiye kubikurikirana.” Uwitonze uvuga ko kuwa Mbere aribwo yari yagiye kuri RIB, yemeza ko n’ubu afite gahunda yo kujya ku bitaro bya Remera-Rukoma kureba ko nta kibazo yagize gusa ngo amafaranga yamushiranye kuko ” Nsanzwe nkennye ubu nohereje umugore ngo arebe aho bamuguriza wenda ejo nzajye kwivuza.” Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugabo yabazengereje ku buryo bahamya ko byose biterwa n’uko bamuregera ubuyobozi ntibigire icyo bitanga gusa ngo nabwo bakeka ko aba yabuhaye icyo bise akantu. BWIZA yahamagaye kuri telefoni Singirankabo Pierre ngo imubaze ku byo aregwa ntiyitaba inshuro zirenze imwe twamuhagamaye, ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirembe, Twizerimana Thomas, ku murongo wa telefoni yavuze ko ayo makuru atayazi. Yagize ati ” Nta kibazo cya Uwitonze Vincent nari nakira. Iyo kayi ivugwa ko irimo kashi y’akagari nta muntu wigeze ayinzanira ngo nyisinyemo, ntayo nigeze mbonaho.” Gitifu Twizerimana avuga ko Singirankabo Pierre atuye hafi y’ibiro by’akagari, ko ” Nta muzi mu bikorwa by’urugomo. Ibyo abaturage bavuga ko namwihanangirije turi mu nteko z’abaturage, si we navugaga. Hari abaturage bavugaga ko icyo gihe ababaji b’ababapagasi babateje umutekano muke ndetse wabonaga ko umutekano ushobora guhungabana, navugaga muri rusange ngo abaturage bareke ibikorwa by’urugomo.” Uyu muyobozi yavuze ko nta tubari tutemewe dukorera muri ako gace uretse tubiri gusa twahawe ibyangombwa byemewe n’amabwiriza. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yatangarije BWIZA ko iki kibazo agiye kugikurikirana. Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021, yadutangarije ko ” Icyo kibazo cyakurikiranwa na RIB.”

Ibiro by’Akagari ka Nyamirembe/BWIZA


