Kampala: Abasaga 200 bari mu buroko bazira ubunani

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Kampala muri Uganda yataye muri yombi abasaga 200 bazira ibikorwa by’urugomo mu gihe bishimiraga ko basoje umwaka wa 2016 mu gicuku cyo kuri uyu wa 1 Mutarama 2017.
Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Kampala Joseph Bakaleke avuga ko ku ikubitiro, habanje gufungwa abagera ku 138 bazira ibyaha birimo kurema ibico, imirwano ndetse no kwangiza ibikorwa by’iterambere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupolisi akomeza avuga ko hari ababonye urwaho bakitwikira ibirori by’umunsi mukuru bakinjira mu nzu z’ubucuruzi z’abanyamahanga gusahura bitwaje intwaro zirimo n’ibyuma.
Nyuma ngo nibwo abandi basaga 60 bo hirya no hino mu nkengero z’umujyi nabo batawe muri yombi ariko baakaba bagikorerwaho iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *