Abaturage batuye mu Murengewa Kanombe, Akagali ka Ruribi mu Mudugudu w’ Abarezi baratabaza bavuga ko bamaze iminsi bibasirwa n’ abajura bagenda bitwikira ijoro.
Umwe mu baturage batuye mu Mudugudu w’ Abarezi aganira na Bwiza.com, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri taliki ya 22 Kanama 2016, abajura bacukuye inzu y’ umuturage biba televiziyo yo mu bwoko bwa Flat.
Mu rwego rwo kumenya neza icyo ubuyobozi bubivugaho, havugishijwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanombe, Marie Rose Nirera maze aducira ku mayange amakuru ya mugezeho.
Mu kiganiro na Bwiza.com ku murongo wa Telefoni kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Kanama 2016, Nirera yagize ati:”Nibyo koko iyi nkuru y’ aba bajura bibye televiziyo twayamenye bikimara kuba kuko abashinzwe umutekano bacu bahise bafatwa”.
Yakomeje agira ati:”Umujura wari umaze kwiba televiziyo akimara gufatwa yafashe umumotari bagiye kuyijyana abanyerondo babagwa gitumo umujura ariruka mugenzi we w’ umumotari agiye kumukurikira abashinzwe umutekano baramufata kugeza magingo aya akaba ari mu maboko ya polisi.
Si ibyo gusa, kuko hari n’ andi makuru yizewe agera kuri Bwiza.com yemeza kandi ko mu midugudu itandukanye igize uyu murenge wa Kanombe muri iyi minsi hadutse ubujura bukorerwa ku manywa aho inzererezi zigenda zanura imyenda, bakiba amasafuriya n’ ibindi bikoresho byo mu rugo.
Ku musozo w’ ikiganiro twagiranye n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kanombe yatwijeje ko ku bufatanye n’ izindi nzego zishinzwe umutekano bazakomeza guhanahana amakuru mu rwego rwo gukumira no guhashya ibisambo bikora ubujura buciye icyuho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


