Kanté wavunnye Tuyisenge Jacques yirukanwe muri CHAN 2020

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, yahanishije umunya-Guinée Conakry, Mory Kanté, kutagira undi mukino yongera gukina muri CHAN 2020, nyuma y’ikarita itukura yeretswe azira kuvuna Jacques Tuyisenge.

Ku cyumweru ni bwo Kanté yeretswe ikarita itukura mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN Amavubi y’u Rwanda yatsinzwemo na Syli National ya Guinée igitego 1-0.

Kanté yakoreye ikosa kuri Jacques ku munota wa 11 w’umukino, birangira uyu Kapiteni w’Amavubi anasohotse mu kibuga asimburwa na Sugira Ernest.

Nyuma y’umukino Mory Kanté wari weretswe ikarita itukura yegereye Jacques Tuyisenge ndetse n’abakinnyi b’Amavubimu rwego rwo kubasaba imbabazi.

Cyakora cyo n’ubwo uyu musore ukina hagati mu kibuga yasabye imbabazi yemwe akanifuriza Jacques gukira vuba, ntibyabujije Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri CAF kumuhana imushinja gukorera mugenzi we “Ikosa rya Kinyamaswa”.

Iyi Komisiyo yamuhanishije kudakina imikino ibiri, ibisobanura ko urugendo rwe muri CHAN ya 2020 rwarangiriye ku mukino w’Amavubi.

Mory Kanté ntabwo azagaragara mu mukino wa 1/2 cy’irangiza ikipe ye igomba gukinamo na Mali, ndetse nta n’ubwo azagaragara mu wo guharanira umwanya wa gatatu cyangwa uwa nyuma mu gihe Guinée yaba iwugezeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *