kanye-west-bianca-censori-mental-health-scaled

Kanye West n’umugore we bari kuvurwa indwara zo mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi w’icyamamare Kanye West n’umugore we Bianca Censori bamaze iminsi muri Espagne, aho bari kwitabwaho mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe n’imyitwarire y’abantu, kizwi nka The Balance Rehab Clinic, giherereye i Mallorca.

Nk’uko bitangazwa na RadarOnline, aba bombi bamaze iminsi bacumbitse muri iki kigo cy’akataraboneka, aho kwishyura icyumweru kimwe bigera ku madolari 170,000 y’Amerika. Iki kigo gitanga serivisi zitandukanye zirimo icumbi, amafunguro, ibiganiro n’abaganga b’inzobere mu mitekerereze, yoga n’izindi gahunda zo gukomeza ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Urubuga rw’iki kigo rugaragaza ko “ari ahantu hatekanye hatangirwa ubuvuzi bufasha umuntu kongera kugarura amahoro, kuruhuka no kwishimira ubuzima.” Iki kigo kandi gifite amashami mu bindi bihugu birimo Ubusuwisi (Zurich), Ubwongereza (London), Marbella n’ahandi.

Amakuru avuga ko impamvu y’uru rugendo ishobora kuba ifitanye isano n’urubanza Kanye West yaregwagamo n’uwahoze ari umukozi we, Benjamin Provo wamushinje kumwirukana binyuranyije n’amategeko. Ibyangombwa by’urukiko byagaragaje ko Kanye amaze igihe muri icyo kigo, bikaba bisobanura impamvu amaze igihe kinini atagaragara mu ruhame.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *