Umuhanzi Kanye West wigeze gutangaza ko ari we Yesu mu mwaka w’2013, ubu noneho aherutse guhindura imvugo ashimangira ubutwari bw’intumwa Pawulo ivugwa muri Bibiliya, anatangaza ko ari we yifuza kwigiraho mu gihe asigaje cy’ubuzima bwe.
Urubuga Infochretienne rwatangaje ko ubutumwa bushimangira ubutwari n’ibigwi bya Paulo, Kanye West yabutanze ubwo yagarukaga kuri Alubumu ye y’indirimbo yise ‘’The life of Pablo’’, aheruka gushyira hanze tariki 14/02/2016 avuga ko iyi Alubumu ari iy’ibihe byose mu zo yakoze zose, ari nayo asa nuvuga ko atura intumwa y’Imana Pawulo.

Kanye West yavuze ko afata Pawulo nk’umuntu uhambaye, ati ‘’ Pawulo yabaye umuntu ukomeye mu kinyejana cya mbere, ubu duhagaze aha hashize ibinyejana 20, kuko yatubereye umuyoboro.’’ Ubu butumwa yabutanze ku rukuta rwe rwa Tweeter tariki 14 Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’iminsi itatu gusa, ni ukuvuga tariki 17, nibwo yongeye gutangaza ko umwanzi we wa mbere ari kamere ye yishyira hejuru, ati ‘’ Umwanzi wanjye wa mbere ni kamere yanjye, ariko uri ku ngoma ni umwe ni Imana.’’
Kugeza ubu iby’uyu muhanzi biracyari urujijo, kuko benshi bibaza niba koko aya magambo ya Kanye West ari ayo kwihana koko cyangwa ari nk’ibisanzwe byo kwigereranya gusa n’intumwa y’Imana Pawulo, nk’uko yigeze kubikora avuga ko ari we Yesu, ubwo yashyiraga hanze Alubumu ye ya 6, yise ‘’Yeezus’’ mu w’2013. Ibi ariko na none abahanzi bakunze kubikora bagamije kuzana impamvu zituma bagarukwaho kenshi mu bitangazamakuru hirya no hino ku isi.
Umuhanzi Kanye West yavutse tariki ya 8 Kamena 1977, avukira muri Leta ya Georgia ( Amerika), akaba amaze gushyira hanze Alubumu 7 kuva mu mwaka w’2005.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


