IMG_20250106_070200_1736143427

Kanye West yerekanye amashusho y’umugore we yambaye ubusa

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Kanye West yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho agaragaza umugore we, Bianca Censori, ku isabukuru ye y’imyaka 30 ku itariki ya 5 Mutarama yambaye ubusa.

Aya mashusho ari mu ibara ry’umukara n’umweru agaragaza Bianca yicaye mu bwogero nta mwambaro yambaye.

Muri ayo mashusho Bianca agaragara ari kwikora mu musatsi we ndetse rimwe na rimwe akajya anyuzamo akazunguza umutwe.

Kanye West yaherekeje ayo mashusho amagambo agira ati: “Isabukuru nziza rukundo rwanjye.”

Mu yandi mashusho yashyizwe kuri Instagram y’uyu muraperi, Bianca aba ari kubyina mu birori hamwe n’undi mugore bishimangira ibirori by’isabukuru byagaragaye ko byari ibyishimo.

Bianca uri mu rukundo na Kanye West  azwiho imyambarire yerekana ibice bye by’ibanga ndetse ntabwo ajya atinya no kuba yabijyana mu ruhamwe rw’abantu benshi.

AMASHUSHO

https://x.com/kanyewest/status/1876033284364530113

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *