Karasira Aimable nyuma y’iminsi 8 yirukanwe na Kaminuza y’u Rwanda ku mwanya w’ubwarimu, ubu amaze gukusanyirizwa amapawundi (£) 6638 angana amafaranga y’u Rwanda 8,399,392.78 y’ubufasha.
Tariki ya 14 Kanama 2020, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ni bwo bwandikiye Karasira Aimable wari umaze imyaka 8 yigishamo amasomo y’ikoranabuhanga (ICT) bumumenyesha ko bumwirukanye, azira amakosa arimo arebana n’ishuri ndetse n’andi arimo kugaragaza ko adashyigikiye politiki y’igihugu no gutuka bamwe mu bayobozi bari muri guverinoma.
Nyuma yo kwirukanwa, Karasira Aimable yagaragaje ko afite impungenge ko atazongera kubona akandi kazi kamuhemba, atangira gusaba inkunga. Mu bo yayisabye harimo abamuteraga agatege ubwo yatambutsaga ibiganiro avuga ko byumvikanisha ibyiyumviro bye, ku rubuga rwa YouTube rwitwa Ukuri Mbona.
Impungenge z’ubuzima bw’ubushomeri yazitangarije kuri uru rubuga rwa YouTube yashinze. Yasabye abo yita ko ari “abo hanze” kumufasha, bakamushyigikira muri ibi bihe nk’uko bamushyigikiraga acyitwa mwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda.
Uwitwa Peter Mutabaruka yatangiye gukusanya inkunga yo gufasha Karasira Aimable guhera tariki ya 15 Kanama 2020, kugeza ubu ikaba igeze kuri aya mafaranga, intego igamijwe ni £7000.
Kugeza ubu nk’uko bigaragara ku rubuga bamufashirizaho, igikorwa cyo gukusanyiriza Karasira inkunga kiyobowe n’abantu batatu barimo Mutabaruka, Habamenshi Patrick na Isabane. Abamaze gutera inkunga bageze ku 187.
Nk’uko byagiye bigenda kuva iyi nkunga yatangira gukusanywa, birashoboka ko ubwo intego ya £7000 izaba igezweho, hazazamurwa indi yisumbuyeho.

6 Responses
Karasira Aimable amaze gukusanyirizwa arenga 8,300,000 RWF
Iyo nkunga ntacyo ivuze usenya sha gusa icyo navuga nuko ibyo urimo ntaho bizakugeza abo bagufasha barakuroga burye ubwo burozi ngewe mfite 26years ariko nkurusha ubwenge umuntu mukuru bamushuka bate?oya ubonye bakuvumbuye utangira kwivugishwa utyo kugirango bakubabarire murabeshyera ubusa ntago muzagisenya abacyubatse ntaho twagiye turakirinze wana ahubwo umuntu yabasenya MWe mwabaswamwe ibyo tugezeho ntimwabidukura muntoki muzabaririze we mwarimu koko subira Ku ishuri wige neza warasimbutse kandi ayo wasimbutse niyo yingenzi bakumpe nkwigishe nubwo ndi umunyeshuri bazagushuke urye umwanda ndebe ko uwurya nzemera ko ntabwenge ufite karasira we genda wowe nabo mufatanyije muri inyangabirama ntibazababarire kuko namwe mutatubabariye abayobozi bacu bafite ingorane niba hari nabandi bafite imyumvire nkiyi please nimutange isomo kubantu nkaba nabandi babone ko ubwo bugoryi ntaho bwabageza izo ngegera gusa ndababaye pe uwo numurengwe uwa wubamaramo iyo ndwara yakira ndabarahiye.

Ni HABAMENSHI Patrick wuhe uvurwa muriyi nkuru?

Dusabe wee wasabye usibyeko wasabye umwanda,kd twakumvise ko uri intore.nagirango ngwibutsekourwanda ntabwo rumaze iyo myaka wowe ufite, kuburyo watangira kwikirigita ugaseka ngo mwararyubatse!!!
Wowe nande? Rwahozeho mbere Yuko uvuka nabo uvuga,ruzanagumaho numuvamo umwuka, nintayo mamvu umuntu agomba kuvuga ibitekerezo bye byubaka nta cinshwaha ibaye.