Umuhanzikazi Clarisse karasira yatangaje impamvu atigeze akora umuziki abantu bita uw’indirimbo zigezweho kuko zo zisaza mu gihe bitajya bibaho ku ndirimbo z’umuco. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na BBC, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye. Mu gusubiza ikibazo cyagiraga giti ” Ko ukiri muto ni gute utagiye mu kuririmba indirimbo ‘zigezweho’? Yasubije agira ati ” Buriya rero nta ndirimbo zitajyanye n’iki gihe, ahubwo abantu bishyizemo ko indirimbo zijyanye n’umuco ari ibintu bya cyera, ngo birashaje. Ariko iyo urebye bene uwo muziki ni indirimbo zidasaza, kuko uyu munsi nshobora kuririmba indirimbo ikagurumana ariko nyine ikamera nk’uko amashara agurumana agahita aba ivu…” Yakomeje agira ati ” Nkunda kuririmba muri ubu buryo kuko nibwo nkunda, ariko bitavuze ko n’ubundi buryo ntaburirimba, buri no kuri Album yanjye ya kabiri izasohoka, naririmbye muri style zitandukanye.” Karasira avuga ngo ” Kuririmba mu buryo bw’umuco nibyo byiza kurusha ibindi, iyo numvise indirimbo iguruka ya Hip hop, ya rock, ya Afro beat..numva mbikunze ariko nibura iyo harimo ka kantu k’iwanyu kugira ngo bigire ‘identity’.” Karasira w’imyaka 24, avuga ko kuva ari umwana akunda umuco w’igihugu cye akawushyira imbere mu nganzo ye, agamije gutanga ubutumwa. Dr Kayumba ntazoroherwa na politike y’u Rwanda/Inteko z’abaturage zasubukuwe/consulat ya Kenya iGoma
youtube.com

