Kariuki atunzwe no gukora inkweto z’inka

Sangiza iyi nkuru

Josephat Kariuki ni Umunyakenya utuye mu Karere ka Kirinyaga, akaba atunzwe n’umurimo wo gukora inkweto z’inka.

Ubusanzwe Kariuki ni umworozi, akaba yaragize igitekerezo cyo gukora inkweto z’inka ubwo ize yabonaga zibasirwa n’indwara z’ibinono.

Nk’uko igitangazamakuru Tuko kibivuga, yatangiye kujya azikora mu mapine ya moto ndetse n’imyenda, yamara kuzikora akazambika inka.

Avuga ko ubwa mbere kwambika inka inkweto byaramugoraga cyane kuko zarabyangaga. Gusa uko iminsi yagiye itambuka, zarabimenyereye, zemera kujya zizambara mu mutuzo.

Ubwo yabonaga ko inka zimaze kumenyera kwambara inkweto kandi bizirinda za ndwara, yafashe icyemezo cyo kujya akorera n’iz’abaturanyi, bakamwishyura amafaranga.

Ubu yemeza ko abakiriya bo muri Kirinyanga bamugana ku bwinshi, inkweto z’inka imwe akaba azikorera amashilingi ya Kenya (KShs) 400.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *