Abakuru b’imidugudu bo mu karere ka Karongi, bavuga ko bashimira cyane Leta uburyo yagiye ibitaho yishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu batanu mu muryango ya buri umwe, gusa bagasaba ko uwo mubare wakwiyongera kubera ibibazo by’imibereho batewe na COVID-19.
Abo bayobozi bemeza ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye ingufu mu bukungu zikagabanuka, bakabiheraho basaba Leta gukubita inzu ibipfunsi kugira ngo ufite umuryango urengeje abantu batanu abashe kuwishyurira, bagasaba kandi guhabwa uduhimbazamushyi mu rwego rwo gushyigikirwa mu rugamba rw’iterambere.
Ibyo ni bimwe mu byo bamwe muri bo batangarije BWIZA, ubwo mu karere ka Karongi haberaga ibikorwa byinshi birimo guha ba Mudugudu bose uko ari 537 telefoni zizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, guha ibihembo utugari n’imidugudu byarangije gutanga mituweli ku kigero cya 100%, guha ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye, Kirinda na Mugonero imbangukiragutabara,n’ibindi.
Bagemahe Charles, umukuru w’umudugudu wa Kigarama, akagari ka Rwariro mu murenge wa Gitesi yagize ati: “Kubera akazi kenshi dukora kandi nta mushahara tubona, buri mukuru w’umudugu Leta ikaba yishyurira mituweli abantu 5 gusa mu bagize umuryango we kandi hari ababa babarengeje n’abatabagejejeho, utabagejejeho asigaye ntanayahabwe, twifuzaga ko bakongera kutwigaho kuko iyi COVID-19 yatuzahaje cyane.”
“Abo umuntu afite mu muryango bose bakarihirwa, tugahabwa n’agahimbazamusyi kadufasha guteza imbere imiryango yacu, baba badufashije cyane.’’
Uyu muyobozi avuga ko imirimo bakora ivunanye ku buryo Leta ikwiye gukomeza kubatekerezaho mu mikoro yayo, ngo kuko umusanzu wabo ugaragara mu iterambere ry’igihugu.
Yunzemo ko uko igihugu kigenda kibona ubushobozi nabo bajya bagira ikindi bagenerwa cyisumbuyeho, kugira ngo imibereho y’imiryango yabo irusheho kuba myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, yavuze ko ashima uruhare rw’aba bayobozi mu iterambere ry’Akarere n’iry’igihugu muri rusange, kuko bakora akazi keza kandi kenshi, ahamya ko nta gishoboka bakwimwa gihari.
Yavuze ko n’iyo mituweli bibaye ibishoboka bayitangirwa bose mu miryango ku bafite irengeje bariya abantu batanu, gusa agaragaza ko igihe bitarashoboka baba bihanganye.
Ati: “Ni abayobozi dushima cyane kubera akazi keza kandi kenshi bakora, bibaye ibishoboka imiryango yabo yatangirwa mituweli nk’uko babyifuza, ariko no muri ya gahunda twiyemeje nk’abanyarwanda yo kwigira, nk’abayobozi bakwiye kuba intangarugero muri byose.”
“Gushyiraho n’uruhare rwabo birushaho kuba byiza, kandi ibyo bakorerwa na Leta byose n’uburyo ibunganira muri mituweli barabyishimira.”
Akarere ka karongi gafite imidugudu 537 iri mu mirenge 13, uyu muyobozi wako Mukarutesi Vestine akavuga ko ku byerekeranye n’agahimbazamusyi ba Mudugudu basaba atari ubwa mbere bagasabye, kikaba ari ikibazo cyikigwaho.


