Karongi: Hari ababyeyi bavuga ko bohereza abana ku ishuri aho kwiga bakajya kuvoma amazi yo guteka igikoma

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyeyi barerera ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyagasozi mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi baravuga ko abana babo batiga neza nkuko bikwiye bitewe nuko iyo bageze ku ishuri bajya kuvoma amazi yo gutekesha igikoma banywa ku ishuri.

Bamwe mu babyeyi batifuje ko amazina yabo atangazwa barerera kuri iri shuri bavugako abana badakurikirana amasomo uko bikwiye bitewe n’uko mbere yo kujya mu ishuri boherezwa kuvoma amazi yo guteka igikoma.

Umwe aragira ati “ Ubwo abo bana nyine turabohereza ku kigo twamara kubohereza ubwo noneho mu gihe cyaho bagiye mu masomo bakabohereza kuvoma kandi bamara kuva kuvoma ubwo ngubwo bategereza cya gikoma igihe gihira ntabwo rwose ubwo amasomo ari kugenda. Twese turi kuvuga ngo abana tugiye kubahagarika kujya kwiga ukabona abana rwose ahubwo bashishikariye kugira ngo bakomeze binywere icyo gikoma.”

Uyu mubyeyi yakomeje abwira Radio Isangano dukesha iyi nkuru ko ” Abo bana koko bari babagiriye neza babahaye nk’igikoma cyo kugira ngo bajye banywa bagombye kureba undi mukozi kuko hakora umukozi umwe, ntabwo umukozi yateka ngo ajye no kuvoma kandi ahantu bajya kuvoma amazi ni kure.”

Undi nawe aragira ati “ Ikibazo dufite ni icy’abanyeshuri twohereza kwiga bagera ku ishuri nkaho bakurikiranye amasomo, bakoherezwa mu yindi mirimo yo kuvoma , amasomo nyine ntibayakurukirane nkuko bikwiriye , icyo twasaba ubuyobozi ni uko bakurikiranwa abanyeshuri bakajya biga noneho rero iby’igikoma amazi bakayakora n’ubundi amazi akagaruka ku kigo”.

Munyeshyaka Ferdinand, umuyobozi w’ikigo cy’iri shuri ribanza rya Nyagasozi ku murongo wa telefoni avugako hashatswe igisubizo cy’iki kibazo.

Aragira ati “ Mu by’ukuri urumva kubera ko hari ushinzwe gutekera abana igikoma kandi ariwe twahaye inshingano kandi abana ari bakeya, twamuhaye ibikoresho byo gutega amazi nimugoroba kugira ngo amazi abana bahasange yagwiriye, ahari ndumva niba byarabaye bitazongera. Gahunda ihari ari uko ubatekera igikoma ari we uvoma amazi yo kugiteka “.

Ikibazo cy’abana babanza kuvoma amazi yo gutekesha igikoma ku ishuri mbere yo kujya mu masomo abaturage bavuga ko kimaze amezi agera kuri atatu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *