Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kwica se n’undi muntu umwe ku Cyumweru tariki 30 Kanama, yishyikirije Urwego rwIgihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ishami rya Bwishyura mu karere ka Karongi.
Inkuru yatangajwe na IGIHE, ivuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 43, yashakishwaga n’ubutabera bumukekaho icyaha cyo kwica se Gumuriza Isaac w’imyaka 81, n’undi mugore w’imyaka 61 biturutse ku makimbirane ashingiye ku butaka.
Ni ubutaka Se umubyara yari yarahaye umwuzukuru we.
Gumiriza Isaac wishwe n’umuhungu we, yari asanzwe atuye mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi. Ubwo yatangaga ubwo butaka bivugwa ko yari ari hamwe n’abavandimwe n’abo mu muryango we mu rugo rwe, ngo babe abagabo bo guhamya ko ahaye umurima umwuzukuru we yareze, kuko abana be bose yari yarabahaye umunani.
Umuhungu we w’imyaka 43 yahise ajya mu nzu azana ifuni ayikubita Se agwa aho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque, yavuze ko uriya mugabo yabanje gutoroka agikora ariya mahano, ariko ku wa Mbere w’iki cyumweru akaba yarishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu murenge wa Bwishyura.
Ati: “Uriya musaza yahaye umwuzukuru we umurima w’ishimwe nk’umuntu wamureze, ndetse ibyo yari akoze byemererwa n’amategeko. Byabaye hari abandi bavandimwe ariko uwo mugabo ntibyamushimishije, nibwo yagiye mu nzu afata ifuni arasohoka asanga wa musaza mu ruganiriro ayimukubita mu mutwe no mu musaya ahita apfa.”
“Ako kanya yahise ajya mu gikari aziko agiye kwica nyina w’uwo mwana wahawe isambu aba yivuganye undi mukecuru amwitiranyije, yamukubise ifuni inyuma mu mutwe.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ndetse mu gihe hari aho agaragaye bakagana ubuyobozi bukabafasha mu kuyahosha.


