Indege ya Kompanyi ya Agefreco yafashwe n’inkongi y’umuriro iminota mike mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo, ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, itariki 14 Gashyantare 2022.
Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege avuga ko uyu muriro wibasiye iyi ndege ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba. Bongeraho ko umuderevu na mugenzi we bari mu ndege basohotse amahoro.
Abakozi ba Régie de Voies Aériennes (RVA) bavuganye na 7SUR7.CD bagaragaza ko ibicuruzwa byose byari muri iyi ndege byahiye bigakongoka.
Ku ruhande rwe, Emmanuel Begheya, perezida wa sosiyete sivile ya Kabare, avuga ko inkomoko y’umuriro itaramenyekana, ariko abandi batangabuhamya b’ibyabaye bakaba batekereza ikibazo cya tekiniki cyabaye mbere yo guhaguruka.



2 Responses
Kavumu: Indege yafashwe n’inkongi mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege
Kuki iyi ndege itaguyemo civilian Jeva?
Kavumu: Indege yafashwe n’inkongi mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege
Kuki iyi ndege itaguyemo civilian Jeva?