Abana batatu bo mu karere ka Kayonza barimo ufite imyaka 5 y’amavuko, 11 na 13 y’amavuko, birera nyuma y’aho nyina yahukanye na se akaba amaze ibyumweru bitatu afunzwe akurikiranyweho kwiba igitoki, barataka inzara, bagasaba gukemurirwa uruhuri rw’ibibazo bibugarije bafite.
Aba bana batuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gikaya, umurenge wa Nyamirama bavuga ko baba mu nzu bonyine nyuma y’uko umubyeyi wabo witwa Karinganire amaze ibyumweru bibiri afunzwe akekwaho kwiba igitoki, bavuga ko nyina witwa Munganyinka Angelique hashize igihe yarahukaniye mu murenge wa Kabarondo akahashakira undi mugabo.
Uyu mwana mukuru yasobanuriye Bwiza.com uko se yafunzwe bagasigara birera. Ati: “Papa baramufunze bavuga ko yibye igitoki. Mama wanjye na we ko yashatse umugabo muri Kabarondo. Uko tubayeho ni njyewe ujya gukorera amafaranga nkaza nkateka tukarya. Njye mu gishanga nkikorera ku mutwe umutwaro aba amafaranga 300, iyo ntabonye abampa akazi turaburara.”
Uyu mwana avuga ko yaretse kwiga kugira ngo ashake ibitunga bashiki be babiri umuto akaba afite imyaka 5 na umukuru afite imyaka 11.
Uyu mwana akomeza asaba abagiraneza kubafasha bakabona ibibatunga ndetse bakabona ibyangombwa bakeneye byatuma bashobora kwiga. Ati: “Hari abantu badufasha nanjye najya kwiga. Tubura imyenda y’ishuri ndetse n’inkweto, amafaranga y’ibiryo ntitwayabona ariko impamvu njya no gukorera ni uko ntabadufasha, uwaduha into kurya twakishima.”
Umwana ufite imyaka 11 avuga iyo musaza we yabuze akazi batabona ibyo barya. Aragira ati: “Musaza wanjye ni we ukora tukarya, iyo yabuze amafaranga turaburara, umwana muto akarira tukamubwira ngo yihangane.”
Nkurunziza Pascal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyamirama, yabajijwe n’umunyamakuru icyo bagiye gukora kuri iki kibazo ntiyasubiza ahubwo akupa telefoni.
Umunyamakuru yagerageje guhamagara umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kayonza, Harelimana Jean Damascene, amumenyesha iki kibazo, amubaza n’icyo yagikoraho. Yamusabye kumwandikira ubutumwa bugufi, arabikora ariko ntiyasubiza.
Uwakwifuza gufasha aba bana yakwandikira umwe mu banditsi ba Bwiza.com kuri iyi mirongo dusanzwe twakiriraho amakuru: 0788554010, 0787742681 na 0780374990. Yamufasha kugera ku wakira inkunga. Murakoze cyane.

26 Responses
Kayonza: Abana batatu birera barataka inzara nyuma y’aho se bari basigaranye afunzwe
Impamvu batagushubije nuko Kanyonza, Umuturage ari Kwisonga, Hhhhhhh. Intero yabaye Inyikirizo. Kandi nabo wasanga ari ababyeyi.
Abo bayobozi, Ijuru turirimba, bazaribona mu nzozi. Nihitiraga.

Inzego zibanze zuri corrupted cyaneee kuko haza abaterankunga bagafasha abishoboye.
Njye abo bana mbemereye uniformes hanyuma umurenge ubatunge ububakire kuko iriya nzu izabahwaho

No munzozi barahirwa.

Erega abayobozi dufite ntibatwitayeho;ubu se Akarere kakabona 500000f ni akahe,ngo kayahe abo bana bayarye umwaka wose?Ese uwafunze uwo se wabo bana we atuye ku isi? Nawe iminsi izamwereka.

Abo bana reta nibiteho ibahe ibyo kurya

Kwizerimana eriC,kuwa 19/05/2022
mumpe numero nakoresha mfasha abo bavandimwe ,,,nkoresh uko nifite mubushobozi bwanjy bucye

Mwiriwe? Bwiza.com yatanze nimero za telefone mwabarizaho. Ni: 0788554010, 0787742681 na 0780374990. Murakoze.

Ni ikibazo l’ETA yahimbye gukemura ikibanza ni ubuzima bw’abantu iterambere ryo mu Magali o rikaza nyuma nyabuneka Abo bategetsi nibarengere izi n’aura karengane Kiko biri munshingano zabo

Turasaba umuntu wanditse iyi nkuru kudufasha kubona numero twafashirizaho aba bana.
Kayonza: Abana batatu birera barataka inzara nyuma y’aho se bari basigaranye afunzwe
Mwiriwe? Bwiza.com yatanze nimero za telefone mwabarizaho. Ni: 0788554010, 0787742681 na 0780374990. Murakoze.
Kayonza: Abana batatu birera barataka inzara nyuma y’aho se bari basigaranye afunzwe
Mwiriwe? Bwiza.com yatanze nimero za telefone mwabarizaho. Ni: 0788554010, 0787742681 na 0780374990. Murakoze.
Kayonza: Abana batatu birera barataka inzara nyuma y’aho se bari basigaranye afunzwe
Turasaba umuntu wanditse iyi nkuru kudufasha kubona numero twafashirizaho aba bana.
Kayonza: Abana batatu birera barataka inzara nyuma y’aho se bari basigaranye afunzwe
Mujye mushyiraho na contact umuntu yaboneraho abantu nkaba rwose

Muduhe number twafashiriza aba baba uko twifite?