Inama ya 9 yahuzaga Abayobozi b'Ingabo bo muri Diviziyo ya 5 y'Ingabo z'u Rwanda (RDF), n'abo muri Diviziyo ya 2 mu za Uganda (UPDF), yasojwe uyu munsi mu Karere ka Kayonza.
Iyi nama yayobowe na Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, ari kumwe na Maj Gen Felix Busizoori, Umugaba Wungirije w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. Yitabiriwe n'abayobozi b'ingabo n'abandi ba ofisiye bo ku mpande zombi, baganira ku bibazo by'umutekano no kurushaho gushimangira ubufatanye mu bice byegereye umupaka uhuza ibihugu byombi.
Ibiganiro byibanze ku gusuzuma ibyemezo byafatiwe mu nama zabanje, amakuru ku mutekano yatanzwe na buri ruhande, ndetse n'akamaro ko gukomeza guhuza ibikorwa, gusangira amakuru no gufatanya guhangana n'ibibazo by'umutekano byambukiranya imipaka.
Abitabiriye inama banarebeye hamwe aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya "Umoja ni Nguvu" rigeze. Iyi ni gahunda ihuriweho n'ingabo n'abaturage mu bikorwa by'ubufatanye, yemejwe mu nama ya 8 yabereye muri Uganda. Yashyizwe mu bikorwa mu bihugu byombi binyuze mu bikorwa bihuriweho, birimo gutera ibiti, byitabiriwe n'ingabo z'impande zombi n'abaturage bo mu bice byegeranye n'umupaka. Ibi byagize uruhare mu gushimangira ubufatanye n'imibanire myiza hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.
Mu ijambo rye mu gusoza inama, Maj Gen Vincent Nyakarundi yavuze ko ibikorwa byakozwe byagize uruhare mu guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka no gushimangira umutekano ku mipaka ibihugu byombi bihuriyeho. Yashimangiye kandi ko hakenewe kurushaho kunoza uburyo bwo gusangira amakuru y'ubutasi no guhuza ibikorwa bya gisirikare kugira ngo bashobore guhangana n'ibikorwa bishya bishobora guhungabanya umutekano.
Maj Gen Felix Busizoori yashimangiye akamaro ko gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo byafashwe, gusangira amakuru no gushimangira imikoranire myiza ku nzego zose. Yongeyeho ko hakenewe uburyo bunoze bwo gusangira amakuru kugira ngo abagizi ba nabi bambukiranya imipaka batabona icyuho bakoresha.
Iyi nama yongeye kugaragaza ubushake bw'Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda bwo gukomeza ubufatanye, guhuza ibikorwa bya gisirikare no gushyira hamwe imbaraga mu kubungabunga umutekano n'ituze ku mupaka ibihugu byombi bihuriyeho.

