Abaturage batuye mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi w’Akarere ka Kayonza baratabaza kubera umusore witwa Ruzibiza uboneshereza imyaka, umuvuze akamukubita inkoni y’impiri agendana byatumye bamwe bafata umwanzuro wo kujya bitwaza amacumu n’imihoro kubera kumutinya.
Abatuye imidugudu ya Kayongwe, Macuba na Nyanga muri aka kagari, ku mugoroba wo kuwa 29 Kamena babwiye BWIZA ko batewe impungenge n’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 23 uhora yonesha imyaka yabo ku bushake ndetse akanakora ibikorwa by’urugomo ku baturage batishimira kubangiriza imyaka.
Umuturage utuye mu mudugudu wa Kayongwe yemeza ko Ruzibiza akubita abaturage akabagira intere kandi bigapfa ubusa.
Agira ati: “Umusore witwa Ruzibiza yigize igihazi. Arafata inka akazizana mu mudugudu wa Nyanga akaragira imyaka yacu kugeza aho ajya no mu rwina abaturage batazemo ibitoki akabisibura akabiha inka ze, uwavuga akamukubita. Turasaba ko ubuyobozi bwadutabara kuko usanga akubita umuntu agatoroka yagarura bigapfa ubusa.”
Umuturage utuye mu mudugudu wa Macuba yabwiye Bwiza.com ko uyu musore agendana inkoni yitwa impiri ndetse ko bamutinya kuko ari umurwanyi. Gutinyika kwe ngo bituma aborozi bamukodesha mu bihe by’impeshyi ngo yoneshe imyaka y’abaturage
Agira ati: “Uwo musore Ruzibiza ejo inka zoneye umuturage arazifata azajyanye mu buyobozi aza amukurikiyeho ngo amukubite, umugabo witwa Kagogo aza atabaye. Uwo muturanye ariko yahise amufata aramuhondagura bikomeye, ni umuntu w’umurwanyi wigize icyihebe ku buryo iyo impeshyi yageze tuba nta mahoro dufite. Ubwe afite inka eshatu ariko hari aborozi bamukodesha bakamuha amafaranga ngo abaragirire inka zabo kuko iyo yonesheje umuvuze agakubita bigapfa ubusa.”
Umunyamanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Umutesi Jaqueline yabwiye Bwiza.com ko Ruzibiza arimo gushakishwa kuko yatorotse
Agira ati: “Uwo Ruzibiza inzego zibishinzwe zirimo kumushakisha. Ibyo bamuvugaho ntabyo batubwira uretse ikindi gihe yigeze guhohotera umuturage, byarakurikiranwe arafatwa arafungwa ubu rero turimo kumushakisha ngo akurikiranwe.”
Amakuru dukesha abatuye mu murenge wa Murundi ni uko uyu musore mu bihe by’impeshyi akunze gukubita abaturage yonesheje agatoroka nyamara yagaruka ntakurikiranwe, ndetse ngo yigeze gufungwa akekwaho gufata ku ngufu umunyeshuri nyamara akarekurwa bigatungura abaturage. Byatumye barushasho kumutinya ndetse bamwe bavuga ko bafashe umwanzuro kujya bajya mu mirima bitwaje imihoro n’amacumu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Kayonza: Umushumba yigize intakoreka, akubitisha abaturage impiri
Nusanga imbwa hejuru mu giti,uge umenya ko hari uwayurije!
Kayonza: Umushumba yigize intakoreka, akubitisha abaturage impiri
Nusanga imbwa hejuru mu giti,uge umenya ko hari uwayurije!