Kayumba Innocent wayoboye amagereza atandukanye yo mu Rwanda, yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’uruhare rwe mu mpfu z’imfungwa zabereye muri gereza ya Rubavu.
Urukiko rwa Rubavu nirwo rwaraye rwakatiye iki gifungo Kayumba.Siwe wakatiwe gusa kuko yarikumwe nabo barimo Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cy’imyaka 25 ndetse agategekwa no kwishyura ihazabu ku miryango yabuze ababo.
Yahamijwe uruhare mu rupfu rwa bagenzi be barimo Lambert Makdadi. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.
Undi waregwaga ni Ephrem Gahungu wari warasimbuye Kayumba ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu, yagizwe umwere cyo kimwe na Augustin Uwayezu. Ni nyuma y’uko Urukiko rwavuze ko rwasanze nta ruhare bwite bagize mu iyicwa ry’imfungwa zaguye muri gereza ya Rubavu.
Hagataho umucamanza yiseguye ku bukererwe bwabaye mu isomwa ry’uru rubanza, avuga ko urukiko rwatinze kubera imiterere yarwo. Umucamanza yatangaje ko Innocent Kayumba ahamwa n’icyaha cyo gukubita byavuyemo urupfu rwa Jean Marie Vianney Nzeyimana wapfuye nyuma yo gukubitwa cyane azira kwiba ikiringiti cya mugenzi we.
Ziada Mukansanga, wunganira Kayumba , yabwiye BBC ko bateganya kujurira kujurira igifungo yahawe.
Ati: “Icyemezo cy’urukiko ntitucyishimiye kubera ko urukiko rutitaye ku miburanire yacu ndetse n’ibimenyetso twatanze. Tugiye kujurira.”
Innocent Gapira na Jean de Dieu Baziga bari bashinzwe iperereza muri gereza, na bo bahamijwe ibyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka 13 kuri buri muntu.
Charles Nkurunziza yakatiwe igifungo cy’imyaka 22, naho Emmanuel Nteziyaremye yakatiwe imyaka 20. Bombi bakaba bari imfungwa.



One Response
Kayumba Innocent yakatiwe gufungwa imyaka 15
Uyu mucamanza ni umugabo cyane.Gereza ntabwo ari ahantu ho kwicirwa kuko nubwo hariyo abakekwaho ibyaha n,ababihamijwe ariko bafite uburenganzira bwo kubaho.umuntu aricwa ngo yibye ikiringiti koko?ubundi se ntabwo aba acyemerewe iyo agiye muri geteza?ahubwo ibyo bemerewe bijyahe ko nacyo ari ikindi kibazo