Kazungu-Claver-yerekeje-Kuri-Fine-Fm

Kazungu Claver yasezeye kuri Fine FM yari amazeho ukwezi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’imikino ubirambyemo, Kazungu Claver, yasezeye kuri Radiyo Fine FM yari amaze ukwezi kumwe yerekejeho.

Kazungu wakoraga mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire, yasezeye bagenzi be bakoranaga, ababwira ko guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha azerekeza mu mirimo mishya.

Mu kwezi gushize k’Ugushyingo ni bwo Kazungu yari yerekeje kuri Fine FM nyuma yo gusezera kuri Radio 10 yari amaze imyaka itatu akorera.

Uyu mugabo yasezeye mu gihe hari amakuru avuga ko umunyamakuru Sam Karenzi wari usanzwe ari umuyobozi we akaba ari na we wari waramujyanye kuri Radio 10 yaba agiye gushinga Radiyo ye bwite, ndetse bitekerezwa ko bashobora kuzaba bakorana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *