Bwiza

Kenya: Abashinzwe kurinda umupaka 2 bishwe na al shabab

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 20 Ugushyingo 2025 saa 06:41
Kenya: Abashinzwe kurinda umupaka 2 bishwe na al shabab

Polisi yavuze ko abapolisi babiri bashinzwe umutekano ku mupaka wa Kenya bishwe ku wa Gatatu, itariki 19 Ugushyingo, nyuma y’uko imodoka yabo iturikanwe n'igisasu cyatezwe n’umutwe w'iterabwoba wa al-Shabaab ukomoka muri Somaliya ku muhanda wa Liboi-Kulan mu majyaruguru ya Kenya.

Iki gitero cyabereye hafi y'umupaka wa Kenya na Somaliya mu Ntara ya Garissa, akarere gaherereye mu birometero 370 mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'umurwa mukuru Nairobi.

Abayobozi ba polisi baganiriye n’abanyamakuru bavuze ko abayoboke ba al-Shabaab bateye kandi bagaturitsa icyo gisasu mu gihe abo bapolisi bari ku irondo, gisenya imodoka yabo kandi kicira aho abapolisi bombi.

Amatsinda y’abashinzwe umutekano yoherejwe kurinda umutekano aho hantu uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje kwibasira abashinzwe umutekano no kubangamira ibikorwa by’amarondo ku mipaka.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.