Kenya: Abaturage batavuga rumwe na Leta bakubiswe nk’izakabwana-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Kenya, CORD risaba ko itegekonshinga ryavugururwa imyaka ya manda za Perezida ikagabanywa , byatumye abapolisi babigabamo bakomeretsa benshi.
kenya2
Ku munsi w’ejo taliki 16 Gicurasi, nibwo abaturage basaga 200 bigabije umuhanda bamagana ubutegetsi ngo hahindurwe itegekonshinga Perezida ajye ayobora imyaka mike.
Ibyo byatumye polisi irasa mu kirere ndetse inamisha ibyuka biryana mu maso mu baturage abakomeretse bajyanwa mu bitaro ngo bitabweho.
kenya 3
Umuyobozi mukuru muri polisi, Peter Katam yavuze ko impamvu barashe bakanamisha ibyuka biryana, ari uko bamwe mu rubyiruko rw’iryo shyaka birukaga bagana mu ngo za bandi ngo basahure.
Yagize ati” birumvikana ko tutakwihagararira ngo turebere abanyabyaha bangiza amategeko ngo tubihorere”
Amashusho yafashwe na Camera agaragaza abashyigikiye CORD banyurangatana mu mujyi ariko nta ntwaro bafite, bikavugwa ko ari umuyobozi wabo Raila Odinga waba wateguye iyo myigaragambyo.
kenya
Kugeza ubu abakomeretse ntibaramenyekana, ariko 15 muri bo bamaze gutabwa muri yombi aho bashinjwa kwiba no kwagiza bimwe mu mitungo y’umugi, nyamara polisi nayo igashinjwa kurasa imodoka ya Raila Odinga ariko ikabihakana.
Ibi byatumye CORD ifata umwanzuro, ko kuri uyu wa kabiri taliki 17 Gicurasi babyukira ku rukiko ngo abagize uruhare mu gukomeretsa abarwanashyaka bayo bakurikiranwe n’ubutabera ndetse banakurwe mu kazi.
kenya4
#Kenya
#Kenya
#Kenya
#Kenya
#Kenya
#Kenya
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *