Bamwe mu bagore bo mu gace ka Kilimani muri Kenya bateye hejuru bamagana umugore w’ikimenyabose kuri televiziyo witwa Betty Kyallo, bavuga ko uyu munyamakurukazi, abasakuriza mu gihe ari gutera akabariro n’umugabo we, boshye imbangukiragutabara (ambulance). Aba bagore mu itangazo bashyize hanze, bavuga ko Kyallo mu ijoro abasakuriza mu gihe ibyishimo byo mu buriri byamurenze, nyamara bo ntibagoheke. Ubahagarariye, Jessica Kui, avuga ko imyitwarire ya Kyallo yatumye haduka imico mibi mu bana bato ku buryo abana basigaye bigana uko aniha. Kui ati ” Turambiwe za wuiwuiwuiwui za Betty Kyallo. Ariko ubundi buriya aba agamije iki? Umuhungu wanjye w’imyaka 10 ubu yamaze gufata mu majwi inihira ry’uriya mugore wagira ngo ni ambulance. Njye nk’umubyeyi bintera isoni. Uriya mugore agomba kubuzwa gukomeza biriya bintu.” Aba bagore bavuga ko niba nta gikozwe bari bugane inkiko. Betty Kyallo ni umushabitsi akaba anazwi mu itangazamakuru. Yavutse kuwa 15 Werurwe 1989 ahitwa Kijiado muri Kenya. Yakoze kuri Kenya Television Network (KTN) nk’usoma amakuru, aha yari yatangiye akora nk’uwimenyereza umwuga. Nyuma yaje gukora kuri K24. Azwiho gukora ubucuruzi bwa serivisi zo kurimbisha abagore ndetse no guhinduranya abakunzi uko abishaka. Muri Kenya, yagiye avugwaho gukundana n’abagabo bazwi banyuranye.


