Kenya: David Karega yakatiwe imyaka 100 azira gusambanya abana

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa Molo muri Kenya rwakatiye uwitwa David Karega igihano cy’igifungo cy’imyaka 100 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya abana batanu bari munsi y’imyaka 11 y’amavuko.

Ni icyaha uyu Munyakenya yakoreye abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 4 n’7 mu giturage cya Rigogo, mu Karere ka Nakuru kuva muri Nzeri 2019.

Ubushinjacyaha bwari bufite abatangabuhamya 11 bwabwiye urukiko ko buri mwana uyu mugabo yasambanyaga, yamuhaga amashilingi ya Kenya 10 kugira ngo atavuga ibyo yamukoreye.

Nk’uko Citizen TV ibivuga, itegeko No 3 ryo mu 2006 riteganya ibihano ku cyaha cy’ubusambanyi, rivuga ko uwasambanyije ku ngufu umwana ufite imyaka 11 y’amavuko cyangwa munsi yaho, ahanishwa igifungo cya burundu.

Hashingiwe kuri iri tegeko, birumvikanisha ko David Karega yoroherejwe igihano.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *