Kenya: Guverineri yavuze ko Coronavirus yaziye igihe mu gihugu cye

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara ya Machakos muri Kenya Dr. Alfred Mutua, yatangaje ko icyorezo cya Coronavirus cyahaye Kenya amahirwe akomeye yo gushyira ku murongo urwego rwayo rw’ubuzima.

Aganira n’Ikinyamakuru Mwakilishi, Guverineri Mutua yavuze ko kuba Coronavirus yaraje muri Kenya ari nk’umugisha waziye mu bibazo.

Yavuze ko byari bimenyerewe ko abayobozi bakomeye muri Kenya bajya kwivuriza mu mahanga ya kure, gusa ubu bikaba bidashoboka kubera ko ibihugu byinshi byahagaritse ingendo kubera Coronavirus. Ibi ngo asanga byaratumye abakire bahitamo kwivuriza muri Kenya nka ba rubanda rugufi.

Yongeyeho ko icyorezo cya Coronavirus kigomba gutuma abayobozi ba Kenya batekereza ko urwego rw’ubuvuzi bwa kiriya gihugu rukeneye kuvugururwa, kugira ngo batazongera kujya kwivuriza hanze.

Guverineri Mutua yagize ati” Waba umukene cyangwa umukire, Coronavirus yaberetse ko mugomba kwivuriza hano. Nta wuzabakira i Londres, Ubuhinde na bwo burafunze, ntiwajya i Washington, muri Singapore cyangwa mu Butaliyani. Rero turamutse dupfuye, twapfira hano turi kumwe.”

Magingo aya Icyorezo cya Coronavirus kimaze kugaragara ku bantu bane mu gihugu cya Kenya.

Iki gihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu bya Afurika y’iburasirazuba bifite abantu benshi bandiuye kiriya cyorezo, nyuma y’u Rwanda rumaze kugaragaramo abantu umunani.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *