Abashakashatsi bo mu kigo Kenya Medical Research Institute (Kemri) cyo muri Kenya, batangaje ko babonye ubwoko bushya bw’imitezi budahangarwa n’imiti isanzwe ya antibiotics.
Ubu bwoko bushya bw’imitezi kuri ubu ngo buri gukwirakwira i Nairobi mu murwa mukuru, by’umwihariko mu bagore bakora umwuga w’uburaya.
Ababonye ubu bwoko bushya bw’imitezi bavuga ko burimo gukwira kubera abakora uburaya bafata ibinini bya buri munsi birinda kwandura SIDA, bibwira ko bibarinda no kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bityo ntibaganire ku gukoresha agakingirizo.
BBC ivuga ko muri Nairobi abakora akazi k’uburaya barenga 350 bakoreweho ubushakashatsi muri rimwe mu mavuriro y’i Nairobi bagarayeho imitezi ikabije.
Bitatu bya kane byabo ngo bemeje ko bakoze imibonano idakingiye n’abakiliya babo, kuko bituma bishyura menshi. Bamwe muri bo bavuze ko baryamanye n’abakiliya nibura 29 mu byumweru bibiri.
Abashakashatsi ubu barasaba leta gukangurira abantu kwisuzumisha iyi mitezi kugira ngo hamenyekane uko iyi ndwara ihagaze muri Kenya yose.
Imitezi ni imwe mu ndwara ziboneka cyane zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku Isi. Buri mwaka ku isi haboneka abayirwaye bagera kuri miliyoni 80.
Imitezi iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae, ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Bivuze ko iyi mikorobe ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore.
Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku baryamana bahuje ibitsina, no mu muhogo.
Ikigo Centers for disease Prevention (CDC) kivuga ko indwara y’imitezi ikwirakwira vuba, yemwe igakunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi.
Abantu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 na 24 bari mu bo ikunda kwibasira.
Iyi ndwara kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) bashobora kuyandura batanakoze imibonano, kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo noneho mikorobi iyitera yahagera ikororoka.
Ibimenyetso byayo mko ku bagore mu gitsina hasohokamo ibisa n’umweru cyangwa umuhondo umeze nk’uvanzemo icyatsi, kubabara mu kiziba cy’inda, kokerwa cyane iyo uri kunyara, gutukura amaso akazamo n’imirishyi, kuva nk’uri mu mihango kandi atari igihe cyayo no kubyimba ibice by’inyuma by’igitsina.
Ku bagore bayirwaye kandi abaho kuribwa uri gukora imibonano, kokerwa mu muhogo iyo ukora imibonano mu kanwa ndetse no kubyimba mu muhogo.
Ku bagore benshi ibimenyetso biza bidakanganye ku buryo byijyana utanabimenye ko byari ibimenyetso by’indwara.
Ku bagabo ku rundi ruhande mu gitsina hasohokamo ibimeze nk’amashyira bishobora kuba nk’umweru cyangwa umuhondo uvanze n’icyatsi, kokerwa uri kunyara, kubabara no kubyimba ubugabo, kokerwa mu muhogo iyo ukoresha ururimi mu gitsina cy’umugore no kubyimba mu muhogo.
Ku bagabo akenshi ibimenyetso biza hagati y’iminsi 2 na 14 nyuma yo kwandura.


