Igorofa y’inyubako eshatu zigerekeranye yaguye ikomeretsa abantu 40 mu mujyi wa Kapsabet mu gace ka Nandi muri Kenya.
Yahirimye ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017 ahagana saa saba ku isaha ya Kenya. Yari iherereye ku muhanda munini Kapsabet-Kisumu , bivugwa ko yari ibitaro nkuko ikinyamakuru Kenyans.co.ke cyabitangaje.
Abantu 60 bakekwa ko bari muri iyi nyubako igihe yagwaga. Kugeza ubu impamvu yatumye ihirima ntiramenyekana.
Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko abantu basaga 40 bakomeretse, mu gihe hari abakekwa ko bari munsi y’ibisigazwa by’iyi nzu.
Abagize umuryango utabara imbabare muri iki gihugu bihutiye kujyana abakomeretse ku bitaro bya Kapsabet.
Abayobozi batandukanye muri iki gihugu bageze aho iyi mpanuka yabereye. Iyi nzu yari imaze amezi ane itangiye kubakwa.
Abandi bantu 8 barokowe impanuka y’inyubako yaguye ahitwa Kutus, mu gace ka Kirinyaga ku wa kabiri w’iki cyumweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mujyi wa Mombasa , abantu 6 barimo umugore umwe n’umwana we baguye mu mpanuka y’igwa ry’urukuta rw’inzu yabagwiriye ahitwa Mbaraki, ku wa mbere w’iki cyumweru.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


