Umugabo usanzwe ukora akazi k’uburobyi arembeye cyane mu bitaro bikuru bya St Camilus Hospital mu mujyi wa Migori (Kenya) nyuma yo kurusimbuka agiye kwicwa n’imvubu yitabaza igiti.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi, nibwo Benard Otieno yari yirengejwe n’iyo mvubu imufatiye ku nkombi y’umugezi yarobagamo kuri Wath-Remo Beach mu gace ka Nyatike.
Nk’uko bitangazwa na Citizen Tv, uyu mugabo yatangaje ko asanzwe akorera mu ishyirahamwe ry’abarobyi “fellow fishermen”akaba arimo kuvurwa nyuma y’uko iyo mvubu yamushishimuye umugongo iramuruma n’amaguru.
Yakomeje avuga ko yakijijwe n’igiti cyari hafi yaho, yahise yurira imvubu ikomeza kumutegereza ibonye atinzemo isubira mu mazi atabarwa atyo.
Chief John Okoth, umuyoboz muri ako gace yatangaje ko abarobyi benshi bicwa n’imvubu nyinshi zikunze kugarara aho abandi zikabasigira ubumuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


