Icyemezo Malik yashyize kuri Twitter kigaragaza ko Barack yavukiye muri Kenya

Kenya: Ishyari n’urwango biravuza ubuhuha mu muryango wa Barack Obama

Sangiza iyi nkuru

Abavandimwe babiri ba Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; Malik na Auma Obama ntibacana uwaka nyuma y’aho umwe muri bo yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwagaragaye nk’urwango n’ishyari.

Uyu mwuka wazamutse ubwo tariki ya 15 Kamena 2020, Malik Obama yashyiraga kuri uru rubuga icyemezo cyo kwa muganga kigaragaza ko murumuna we Barack yavukiye mu bitaro byo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya tariki ya 4 Kanama 1961.

Icyemezo Malik yashyize kuri Twitter kigaragaza ko Barack yavukiye muri Kenya
Icyemezo Malik yashyize kuri Twitter kigaragaza ko Barack yavukiye muri Kenya

Auma Obama akimara kubona iki cyemezo Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko ari igihimbano, yasubije musaza we Malik ko ari umunyeshyari wuzuye urwango. Ati: “Ishyari n’uburakari bituma ujya kwangiza isura ya murumuna wawe kubera ko yageze kure muri buri ruhande rw’ubuzima kukurusha.”

Auma yakomeje yibutsa Malik uburyo Barack Obama yibukaga umuryango wabo na mbere y’uko aba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ati: “Malik ni wowe wa mbere wamwakiraga neza.”

Auma yibukije Malik ukuntu Barack yabasuraga ataraba Perezida
Auma yibukije Malik ukuntu Barack yabasuraga ataraba Perezida

Umunyapolitiki w’Umunyakenya wahunze, Dr. Miguna Miguna abona ko ibyo Malik yakoze byatuma Perezida Donald Trump akomeza kwandagaza Barack, cyane ko n’ubusanzwe batavuga rumwe. Yagize ati: “Reka umuvandimwe wawe abeho mu mahoro. Reka gutuma Donald Trump amuvuruguta mu isayo.” Malik yasubije Dr. Miguna ati: “Ni umuhimbano (fake).”

Dr. Miguna yakomeje agira ati: “Baho ubuzima bwawe, we umureke. Obama ntiyigeze agusenyera inzu, ntiyigeze agufunga cyangwa ngo agutoteze ndetse ntiyigeze yubahuka uburenganzira bwawe.” Malik yamusubije ati: “Ntabwo njya impaka nawe ku rubuga. Ufite urugamba urimo, nanjye mfite urwanjye.”

Malik Obama yakurikijeho uruhererekane rw’ubutumwa tariki ya 17 Kamena nyuma y’iki cyemezo. Yagize ati: “Uriya ni muvandimwe ki? Ntabwo papa yari kwihanganira iri kosa. Twamwemeye buhumyi.”

Kubera iki iki cyemezo cyakuruye impaka?

Barack Obama ni Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mbere y’uko ayobora iki gihugu yabanje kuba mu nteko ishinga amategeko. Izi nshingano zose zihabwa umuntu wavukiye muri iki gihugu, bigaragazwa n’ibyemezo bitandukanye bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Yabaye Perezida nk’umwenegihugu wavukiye mu mujyi wa Honolulu muri leta ya Hawaii tariki ya 4 Kanama 1961.

Iki cyemezo Malik yashyize kuri Twitter cyaba kinyomoza amakuru ku hantu Obama yavukiye, bigasobanura ko murumuna we yayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abeshye aho yavukiye, ndetse atabikwiriye.

Uwitwa Jonathan Nightfire we akimara kubona iki cyemezo, mu bitekerezo bye yavuze ko Barack Obama akwiriye kwamburwa ibigwi byo kuba Perezida wa 44, ndetse agahita asubizwa ‘iwabo muri Kenya’.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *