Kenya: Leta yasabye abayobozi b’amashuri gusubiza ababyeyi amafaranga y’ishuri bishyuye

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Kenya yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n‘ayisumbuye gusubiza ababyeyi amafaranga y’ishuri ku bihembwe batize.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi muri Kenya ,Prof.George Magoha yatangaje ko abayobozi b’ibigo basabwe gusubiza ababyeyi amafaranga batanze ku gihembwe cya kabiri n’icya gatatu by’uyu mwaka batize.

George Magoha akomeza avuga ko ku bishyuye igihembwe cya mbere gusa aya mabwiriza atabareba. Asobanura ko n’ubwo Covid-19 yaje mu gihembwe cya mbere hagati, abanyeshuri bari bageze ku musozo w’igihembwe cya mbere, bityo ko amafaranga bishyuriye icyo gihembwe atagomba gusubizwa.

Mu bindi uyu muyobozi yavuze harimo ko ababyeyi babyifuza bari baratanze ayo mafaranga y’ishuri y’umwaka wose bashobora gusura ibigo abana babo bigagaho kugira ngo bakorane inyandiko yemeza ko bazayaheraho bishyura umwaka utaha w’amashuri.

Mu yindi myanzuro iheruka gufatwa mu burezi aha muri Kenya, harimo uvuga ko uyu mwaka ku ngengahibe y’uburezi wabaye imfabusa. Bivuze ko nta bizamini bya Leta biteganijwe aha muri Kenya.

Aha muri Kenya amashuri yahagaritswe muri Werurwe uyu mwaka, ubwo hamenyekanaga ko Icyorezo cya Korona Virusi kiri gufata indi ntera. Biteganijwe ko amashuri abanza n’ayisumbuye azasubukurwa muri Mutarama 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *